Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Côte d’Ivoire: Bédié na Ouattara batandukanye

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 22-10-2018 saa 17:09:22
Perezida Alassane Ouatara

Muri Côte d’Ivoire inkuru yabaye impamo, Henri Konan Bédié wahoze ari Umukuru w’iki gihugu yatandukanye burundu na Perezida Alassane Dramane Ouattara uri ku butegetsi ubu.

Aba banyepolitiki bakuru b’iki gihugu, basanzwe buzuzanya mu byo bakoraga byose ariko mu minsi mike itambutse Bédié yareruye agaragaza ko batakiri kumwe na gato.

Ikinyamakuru Jeune Afrique (J.A) gitangaza ko ubwumvikane buke bwatangiye aho Perezida Ouattara yatangije igitekerezo cyo gushyiraho Ihuriro ry’imitwe ya politiki yise RHDP (Rassemblement des Houphouétistes pour la Démocratie et la Paix) rihuza imitwe yose isanzwe imushyigikiye harimo na PDCI ya Bédié.

Konan wigeze kuba Perezida wa Côte d’Ivoire ntiyakiriye neza igitekerezo cya mugenzi we, kabone n’ubwo Alassane yamusabye inshuro nyinshi kwihangana bakabana mu iryo huriro.

J.A iti «Byose byagaragaye ku wa 15 Ukwakira 2018 ubwo havukaga imvururu zishingiye ku matora y’Abajyanama bo mu rwego rw’uturere mu gace ka Grand-Bassam mu burasirazuba bwa Abidjan. Ni nyuma y’aho hatangajwe ko umukandida wa RHDP Jean-Louis Moulot ari we wegukanye insinzi, abakunzi ba Georges Azaley wo mu ishyaka PDCI (Parti Démocratique de Côte d’Ivoire) bakigabiza imihanda bigaragambya mu mugi rwagati kugeza n’aho bibasiye urugo rwa Daniel Kablan Duncan, bamuziza ko ngo yabavuyemo ajya gushyigikira RHDP yashinzwe na Ouattara.

Ikindi gikomeye cyagaragarije Abanyakotedivuare ko Henri Konan Bédié yatandukanye bidasubirwaho na Perezida Ouattara bahoze ari inshuti mu myaka yose itambutse basenyera umugozi umwe mu butegetsi, nk’uko bitangazwa na Vincent Duhem, umunyamakuru wa Jeune Afrique uri Abidjan, ni uko ubwo iyo myigaragambyo yari imeze nabi i Grand-Bassam, PDCI ngo yari mu nteko rusange idasanzwe iyobowe na Bédié i Daoukro mu majyaruguru y’igihuhu.

Ati «Uwo munsi Henri Konan Bédié yahise yifatanya ku mugaragaro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Alassane Ouattara barimo abanyapolitiki b’ibihangange nka Pascal Affi N’Guessan wo mu ishyaka FPI na Daniel Aka Ahizi wo mu mutwe wa PTI ndetse na Anaky Kobena wo mu ishyaka MFA (Mouvement des Forces d’Avenir)».

Muri sitade bahuriyemo aho mu majyaruguru y’igihugu, aba banyapolitiki bose ngo basimburanywe gufata ijambo bavuga nabi Guverinoma ya Ouattara ku buryo abari bayitabiriye bamwe ngo bagize ubwoba bavuga ko bene ubwo burakari butari buherutse kugaragara muri Cote d’Ivoire.

Duhem ati «Mu batavuga rumwe na Guverinoma bari bitabiriye iyo nteko idasanzwe ya PDCI, harimo n’abayoboke ba Guillaume Soro, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Cote d’Ivoire.»

Bédié ngo yavuze yeruye ko barambiwe imikorere mibi ya Ouattara, imikorere ngo irangwa no gusahura ibya rubanda.

Uyu munyamakuru atangaza ko n’abarwanashyaka ba Parti démocratique de Côte d’Ivoire (PDCI) ngo batari biteze ko Umuyobozi wabo, umukambwe Henri Konan Bédié, ko yavuga ijambo mbwirwaruhame rikaze bene ako kageni.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.