27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Coronavirus: Abarwayi mu Rwanda babaye 50, uyu munsi habonetse abandi 9

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-03-2020 saa 20:09:44

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko kuri uyu wa 26 Werurwe 2020, mu Rwanda hagaragaye abandi barwayi 9 ba Coronavirus, byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 50.

Muri abo icyenda harimo uwaje aturutse i Dubai ahita ashyirwa mu kato, uwaturutse muri Amerika na we wahise ashyirwa mu kato, uwaje aturutse mu Buholandi watahuye ko yahuye n’undi ufite koronavirusi mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato, n’abantu babiri batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye koronavirusi mu Rwanda, bashyirwa mu kato.

Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe, kandi nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibyemeza, bari koroherwa. “Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Koronavirus baragaraza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Dore itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima uko ryakabaye

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Coronavirus: Abarwayi mu Rwanda babaye 50, uyu munsi habonetse abandi 9”

  1. Murahoneza amazina yange ni Bikorimana Joel igitecyerezocyange numvaga muburyo bwo kurandura iriyanrwara abanduye amafoto yabo yajya ashyirwa mwitangaza makuru umuntu wese yabonako yahuye nabobantu akishyikiriza inzego zibishinzwe agakorerwa ibizami bakarebako yaba ari muzima murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.