20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Coronavirus: Abarwariye mu Rwanda bameze neza, ntawurajya mu cyumba k’indembe

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 22-03-2020 saa 13:54:32
Minisitiri w'Ubuzima, Dr NNgamije Daniel (Ifoto/Ububiko)

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko abari kuvurwa icyorezo cya Coronavirusi (COVID-2019) bameze neza, ndetse nta murwayi uragera mu cyumba gikomeye k’indembe, aho bisabwa ko yongererwa umwuka cyangwa ngo yitabweho mu buryo bwihariye.

Yasobanuye ko baba ari umurwayi wageze bwa mbere ku kigo Nderabuzima cya Kanyinya abarwaye COVID-2019 bari kwitabwaho, ari n’abari kujyanwayo nta n’umwe uraremba, bakurikiranwa kandi bikaba bitanag ikizere cyo gukira.

Ati “Abarwayi bose bagezemo mbere ndetse n’abinjiye ejo cyangwa ejo bundi bameze neza; uko bakirwa mu ivuriro n’uko bavurwa bakitabwaho n’abakozi. Baza bafite ibimenyetso bitandukanye, hari nk’uza afite inkorora, hari uza afite umuriro turabivura tukabafasha kugira ngo barusheho kumererwa neza, bagahabwa ibyangombwa byose.

Ubundi tugira aho twakirira abafite ibyo bimenyetso by’ibanze, tukanagira n’ahandi twakiriramo abarembye bakeneye kwitabwaho by’umwihariko, bongererwa umwuka cyangwa se bakurikiranwa by’umwihariko. Kugeza ubu aho hantu nta murwayi turinjizamo kuva twatangira, bivuze ko amakuru mfite kugeza mu gitondo cya none (tariki ya 22 Werurwe 2020) ntawurajyamo.”

Yakomeje ahamya ko ari ikimenyetso cy’uko ibintu biri kugenda neza. Ati, “Icyo rero ni ikizere ariko kitagomba gutuma abantu basuzugura ikibazo cyacu dufite kuko biravuna kugira ngo umuntu ubashe kumugeraho, umenye ko arwaye, ingaruka ku muryango we, ntabwo dushaka ko abantu babifata nk’aho ari indwara yoroshye abantu ngo bidegembye bazi ngo ntacyo bitwaye.

Turabibona twese kuri za televiziyo, mu bindi bihugu hari abantu bari gupfa cyane; wenda niba twe tugifite n’aya mahirwe abarwayi bacu ntabwo bafite izindi mpamvu zikunda gutuma baremba cyangwa bapfa, kuko usanga abantu bakuze, abantu bafite indwara karande nka diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, asima, abantu bafite umubyibuho ukabije, iyo COVID-2019 ibinjiyemo usanga ibyago byo gupfa byiyongera cyane. Twe dufite abarwayi badafite ibyo bibazo bindi, hagize ugira ibyago akandura afite n’izo ndwara zindi ibintu bishobora guhinduka. Ni ukugira ngo iki kibazo cyumvikane hatagira uwumva ngo ni ndwara yoroshye turimo kuvura.”

Ku kijyanye n’ubushobozi bw’igihugu bwo kwita ku bafatwa n’icyorezo cya Coronavirus, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko bishimira impano y’ibikoresho umuherwe akaba n’inshuti y’u Rwanda Jack Ma aherutse guha ibihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo bityo ubushobozi igihugu kibufite bushoboka.

Ati “Ubushobozi bwo gupima abantu bakekwaho iyi ndwara ni cyo kintu cya mbere k’ibanze tuba dukeneye kuko niba umuntu aketsweho indwara kugira ngo ubyemeze ni ukumusuzuma; ubwo rero ubushobozi bwo gupima bugenda bwiyongera, bwari buhari mu gihugu, ndetse n’inshuti z’u Rwanda nk’uwo muherwe wadufashije kubona ibindi bipimo twakoresha kugira ngo tubashe kumenya urwaye byaraje kandi tuzabikoresha kugira ngo twongere ubushobozi bwo gupima abo dukekaho bose ubu burwayi.

Muri rusange dufite inyubako zabigenewe, zateguwe kugira ngo tubashe kwakira neza ari abakekwaho bagitegereje ngo babashe kubona ibisubizo, ari abamaze kubona ibisubizo ko banduye ariko bafite indwara idakaze, ari abarembye nibaramuka barembye harahari kugira ngo tubashe kubitaho.”

Ku kijyanye n’ibikoresho, Minisitiri yavuze ko ibikenewe mu buryo bwose nabyo bihari, abakozi bahuguwe ku buryo biteguye kwakira abo barwayi.

Yongeraho ati “Imiti nayo irahari, imiti ituma tuvura ibyo bimenyetso bitandukanye. Umuti wo kuvura iyi ndwara ya COVID-2019 mu buryo dusanzwe tuzi ko umuti runaka uvura indwara kugeza ubu no mu bihugu bitandukanye bari kugerageza imiti itandukanye, nta muti wavuga ngo ni uyunguyu wamaze kwemezwa n’umuryango w’abibumbye OMS ngo uyu muti uvura coronavirus, abantu bari kugerageza imiti itandukanye bategereje ngo imibare igaragaze ko abawuhawe bakira vuba kurusha abatawuhawe.

Ubwo bushakashatsi ku bushobozi bw’imiti itandukanye buri gukoreshwa ubungubu mu bihugu bitandukanye, natwe turatekereza ko mu minsi iri imbere dushobora kujya muri iyo gahunda yo kubatwapima imiti imwe ihari iri gusuzumwa kugira ngo natwe tuzabigiremo uruhare rutandukanye hamwe n’ibindi bihugu.”

Iyi nkuru tuyikesha Televiziyo y’u Rwanda.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.