‘Community Policing’ ni ikiraro gihuza Polisi n’abaturage – CP Munyambo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 03-05-2019 saa 08:58:06
CP Bruce Munyambo ukuriye ibikorwa, ufite Community Policing mu nshingano

Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’abaturage na Polisi ‘Community Policing’ buratangaza ko iri shami ari ikiraro cy’abaturage na Polisi.

Bamwe mu baturage bavuga ko inzego z’umutekano baziyumvamo kandi ko bagira uruhare mu kwirindira umutekano.

CP Munyambo Bruce, umuyobozi wa Community Policing asobanura ko community policing ari imikoranire iri hagati y’abaturage n’abapolisi mu buryo bugamije kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite, kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo biri mu baturage.

Ati “Navuga ko ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’abaturage na polisi ari ikiraro gihuza abaturage na polisi mu rwego rwo kwishakira umutekano w’ibintu byabo.”

Avuga ko kugeza ubu iri shami rifite ba ambasaderi mu bigo birenga 40, urubyiruko rw’abakorerabushake bagera ku bihumbi 260, kalabu (Club) ibihumbi 2 mu bigo by’amashuri, ngo iri shami kandi rifitanye amasezerano y’ubufatanye n’uturere, hari na DASSO nk’abafatanyabikorwa bakorana na polisi umunsi ku munsi ndetse n’abaturage.

CP Munyambo avuga ko aba bose bagira uruhare mu kuba igihugu gifite umutekano. Yagize ati “Aba bose bagira uruhare mu kuzana ituze mu giturage bigatuma igihugu cyacu kiba igihugu kirangwamo umutekano, ibyo bigatuma tugira abashoramari, ba mukerarugendo ndetse n’abaturage bakumva batuje, batekanye kandi bakora. Ibyo byose byaturutse mu kubaka urwego rwa polisingi.”

Uwimana Jeannette, umuturage utuye mu Karere ka Musanze, avuga ko ikibatandukanya n’inzego zishinzwe umutekano ari umwambaro naho ibindi bikorwa babihuriramo.

Ati “Ikidutandukanyije ni kimwe, ni umwambaro wabo ubaranga yaba ari abapolisi cyangwa ingabo z’igihugu. Umutekano tugomba kuwuhuriraho kuko iyo ngize ikizabo cyangwa undi akagira ikibazo twitabaza izo nzego ariko tukanafatanya kurwanya icyatuma umutekano uhungabana mu gihugu cyacu”.

Akomeza avuga ko kugira ngo umuturage akomeze abone umutekano ko ufite agaciro, ari uko na we ngo yawugiramo uruhare cyane cyane mu kwamagana ikintu cyose cyateza umutekano muke.

Umukundwa Victory, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, yishimira kubona inzego zishinzwe umutekano zirinda umutekano na we akawugiramo uruhare. Ati “Iyo uryamye uri urubyiruko cyangwa umwari n’umutegarugori ukabona polisi n’ingabo bahagaze ku muryango bakurindiye umutekano ariko nange nawugizemo uruhare, biranshimisha.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, agaragaza ko ku bufatanye n’inzego za polisi bafashe ibiyobyabwenge birimo kanyanga. Avuga ko iyo bigiye kwangizwa bahamagaza urubyiruko n’abaturage mu bikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Dufatanyije na polisi twafashe ibiyobyabwenge byinshi birimo kanyanga, ibiyoga by’ibikorano bitujuje ubuziranenge. Duhamagara abaturage, abanyeshuri n’urubyiruko, ibiyobyabwenge tukabimena bareba, bakabona ububi bwabyo kugira ngo babone ko ari bibi cyane.”

Guverineri Gatabazi avuga ko hari abavuye mu burembetsi n’abagiye Iwawa bagaruka bakabaha ibikoresho kugira ngo bakore ibikorwa by’iterambere bave mu bikorwa bibi bishobora guhungabanya umutekano.

Nyirasafari Sawiyah, umuyobozi w’Umudugudu mu karere ka Musanze, avuga ko bakorana na Polisi bakayiha amakuru. Ati “Dutanga amakuru tukayaha Polisi kandi amakuru tukayatangira ku gihe. Ikindi ni uko mu mudugudu twicungira umutekano kuko nta bwo wabona umupolisi cyangwa umusirikare urinda buri rugo.”

Avuga ko bicaye bagashyiraho abantu bashinzwe kurinda umutekano aho buri muturage yiyemeza gutanga amafaranga 1000 kugira ngo birindire umutekano. Yemeza ko bagira terefoni ibafasha mu gucunga umutekano, ikindi ngo ni uko buri muturage aba afite nimero zayo yagira ikibazo akayihamagaraho.

Murenzi Abdallah, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwagiye rufatanya na Polisi none ibyaha bikaba bimaze kugabanuka. Yongeraho ko bagira n’uruhare mu mibereho y’umuturage.

Ati “Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, twagiye dufatanya na Polisi kandi ibyaha byagiye bigabanuka. Tugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, twubakira ubwiherero abaturage, tubafasha kubona amacumbi, kubafasha gukurungira amazu kugira ngo turwanye indwara ziterwa n’umwanda.”

CP Bruce Munyambo ukuriye ibikorwa, ufite Community Policing mu nshingano

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.