COMESA yohereje indorerezi z’amatora mu Misiri

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 18, 2018

Umuryango w’Isoko rusange ry’Ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (COMESA) n’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (CENSAD) bemeranyije kohereza itsinda ry’indorerezi mu gihugu cya Misiri gukurikina igikorwa cy’amatora ya Perezida ateganyijwe kuba tariki ya 26 kugeza tariki ya 28 Werurwe 2018.

Ibihugu 19 bigize Umuryango COMESA

Mu itangazo COMESA yashyize ahagaragara, tariki ya 16 Werurwe 2018, ivuga ko izo ndorerezi zizabanza amahugurwa y’iminsi ibiri i Cairo mu Misiri, mbere yo kujya mu bice bitandukanye by’intara z’icyo gihugu.

Rikomeza rivuga ko kohereza izo ndorerezi muri icyo gihugu bituruka ku busabe bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Misiri (NEC), mu rwego rwo kurebe imigendekere y’amatora nk’uko n’ahandi bikorwa mu bihe nk’ibyo.

Itsinda rya COMESA rigiye kureba imyiteguro n’umwuka uri muri Misiri mbere y’amatora; harimo kugenzura uko amashyaka ameze, komisiyo y’igihugu y’amatora, inzego z’umutekano, sosiyete sivile n’imiryango iyigize, itangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa muri icyo gihugu. Izi ndorerezi kandi zizafatanya n’indi miryango ireberera ibya demokarasi n’izindi ndorerezi mu ntara zimwe na zimwe zatoranyijwe.

COMESA ivuga ko ibizava muri raporo y’izo ndorerezi mbere y’amatora bizafasha kumva neza uko amatora ari gutegurwa muri Misiri, bikazashyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yaho na Guverinoma mu minsi 90 uhereye mu minsi wa mbere w’amatora.

Iryo tsinda ry’indorerezi rizaba ziyobowe na Hope Kivengere uturuka muri Uganda, kimwe mu bihugu binyamuryango bya COMESA. Igihugu cya Misiri kiri mu bihugu 19 bigize umuryango wa COMESA guhera mu 1994, kikaba no mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (CENSAD) aho kinjiyemo mu 2001 gisanze ibihugu bya Burkina Faso, Tchad, Libya, Mali, Niger na Sudan byawutangije mu 1998.

Ubufatanye bw’Umuryango COMESA na CENSAD mu kohereza indorerezi z’amatora ahantu hatandukanye bushingira ku maezerano yashyiriwemo umukono hagati y’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Imiryango igamije ubukungu muri Afurika kuva mu 2008.

Abahatanira kuyobora Misiri ni Perezida uriho Abdel Fattah al-Sissi ushaka kuyobora manda ya kabiri y’imyaka ine kuko iya mbere yayitorewe mu 2014 na Moussa Mostafa Moussa usanzwe ari uyobora ishyaka rya El-Ghad Party kuva mu 2005.

Ku ngengabihe ya komisiyo y’igihugu y’amatora ya Misiri, biteganyijwe ko abanyamisiri batuye hanze y’igihugu batoye kuva tariki ya 16 kugeza tariki ya 18 Werurwe 2018; ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa hagati ya tariki ya 19 na 21 Werurwe ku batuye hanze y’igihugu na tariki ya 29 Werurwe ku batuye mu gihugu. Amajwi ya burundu azatangazwa tariki ya 2 Mata 2018.