Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

COMESA yashimye intera y’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Sep 29, 2018

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukorera ubuvugizi ku bigo by’abikorera birimo  ibito n’ibiciriritse bikorera mu Muryango w’Ubucuruzi bw’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba COMESA harimo n’ibyo mu Rwanda, bwashimye intera u Rwanda rugezeho mu birebana no kurwanya ruswa.

Aba ni abari bitabiriye inama ahagarutswe ku buryo COMESA ishima u Rwanda rurwanya ruswa

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu nama yahuje Ubuyobozi bwa ‘Comesa Business Council’ hamwe n’itsinda rya ba rwiyemezamirimo biganjemo abikorera bo mu bigo bito n’ibiciriritse byiganjemo abanyamabanki n’abandi, Umuyobozi wa ‘Comesa Business Council’, Sandra Uwera avuga ko muri iyi nama ikigamijwe cyane   ari ukubaka ubushobozi no gufasha ba rwiyemezamirimo kunguka ubumenyi n’ubushobozi bwo gutuma buzuza ibyangombwa bikenewe bituma bagira ubushobozi bwo kumenya uburyo bwo kurwanya no kwirinda ikibazo cya ruswa mu bigo bakoramo, cyane ko ngo mu bushakashatsi bakoze basanze mu micungire y’ibigo byabo hakirimo ikibazo.

Uwera ati   Nk’ubu aho  duhera cyane ni ukurebera ku rugero rw’u Rwanda ruza ku isonga mu kurwanya ruswa n’ibifitanye isano nayo, kuko rushimwa intera yarwo mu kurwanya ruswa,  kuko itihanganirwa na gato ku kigero cya zero, ubu tugomba gushishikariza ibigo bito n’ibiciritse mu muryango wacu wa Comesa  guhagurukira kurwanya icyo kibazo gihangayikishije, kuko  muri  iki gihe tugeze ku rwego rwo guhatana n’ibindi bihugu kugira ngo duteze imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu by’uyu mugabane w’Afurika.”

Umwe mu bari muri iyo nama Innocent Afurika, akaba ari umukozi muri Banki ya KCB, avuga ko mu byo bungutse muri iyi nama harimo gusaba cyangwa gushishikariza abakiriya bagana ibigo by’imari kujya baka inguzanyo bakazikoresha mu mishinga baba bareretse za banki, cyane ko ngo iyo batse inguzanyo igakoreshwa nabi ari bimwe mu bibagusha mu bihombo.