Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

CNRU irahamagarira Abanyarwanda kwibuka baharanira kwiyubaka

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 10-04-2019 saa 11:51:51
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruri muri 4 zasabiwe kugirwa umurage w'isi

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU) irakangurira Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi baharanira kunga ubumwe no kwiyubaka biganisha ku iterambere rirambye.

Mutesa Albert, Umunyamabanga Mukuru wa CNRU (Rwanda National Commission for UNESCO) yatangarije Imvaho Nshya ko mu gihe Isi yose yibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ari umwanya wo guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi kandi ko aya mateka atasibangana.

Mutesa avuga ko kwibuka ari ikintu gikomeye mu buzima bwa muntu kuko amateka amufasha kumenya iyo ava n’iyo ajya.

Yagize ati “Dukwiye kwibuka turushaho kwisuzuma, duharanira gukomeza kunga ubumwe nk’Abanyarwanda hagamijwe kwirinda icyakongera gusubiza Igihugu mu icuraburindi.”

Akomeza avuga ko gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kuko uhageze ahakura amasomo ajyanye n’uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ubuyobozi bubi n’ingaruka yagize ku muryango nyarwanda bikamufasha gufata ingamba zo guharanira amahoro n’ubworoherane nkuko biri mu nshingano z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Buri mwaka abakozi ba CNRU bagira umunsi wo gusura rumwe mu nzibutso za Jenoside, mu bushobozi bwabo bakaremera bamwe mu batishoboye baturiye urwibutso.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO yishimira ko dosiye y’ubusabe bwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) bwo kugira zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi umurage w’Isi yashyikirijwe UNESCO bakaba bariho bayigaho.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, urwa Bisesero, urwa Nyamata, n’urwa Murambi ni zo zasabiwe gushyirwa mu murage w’Isi. Ubu busabe nibwemerwa, izi nzibutso zizahinduka umurage w’Isi kandi zirusheho kubungabungwa no gusurwa.

Yasabye itangazamakuru kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru yatanze ubutumwa agira ati: “Imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Si igihe gito, hari aho twavuye n’aho tugeze haba mu kubaka igihugu n’ubumwe bw’abanyarwanda. Ndasaba abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko gusigasira ibyagezweho”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruri muri 4 zasabiwe kugirwa umurage w’isi

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruri muri enye zasabiwe kugirwa umarage w’isi

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO ubwo basuraga uwributso rwa Jenoside rwa Ntarama

Umunyamabanga Mukuru wa CNRU Mutesa Albert asobanura impamvu yo kwibuka

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.