Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

CNLG yashimye MINEDUC inayiha umukoro wo kwigisha amateka ya Jenoside

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 26, 2018

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yibutse abari abakozi bayo n’abakoraga mu bigo biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, yashimye Minisiteri y’Uburezi kubera ubushakashatsi yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ayiha umukoro wo kwigisha mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Yagize ati “Turashimira MINEDUC ku gikorwa cyo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisiteri y’Uburezi ni imwe mu nzego za Leta zimaze kurangiza ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Minisiteri n’ibigo byari biyishamikiyeho, tukaba tubibashimira cyane”.

Dr Bizimana yakomeje ashimira Minisiteri y’Uburezi imbaraga ishyira mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ubu Minisiteri yagombye kubigira igikorwa k’ingenzi mu kwigisha amateka urubyiruko n’abana, babimenye kuko ni bo bazasigara bayigiraho kandi bayabungabunga igihe cyose”.

Avuga ko uburezi bubereyeho kujijura abantu ariko ngo uburezi mu Rwanda bwazize imiyoborere mibi ntibwakoze ako kazi. Dr Bizimana ashimangira ko abakoloni ari bo ba mbere bateje ikibazo kuko abakoloni n’abamisiyoneri ba kiliziya gatolika baje bumva ko Abatutsi ari bo bazi ubwenge gusa.

Ati “Barabibigishije barabyandika na musenyeri Classe yabigiriyemo inama abakoloni mu 1925, ababwira ko bagomba kwishingikiriza abana b’Abatutsi, ni abana bo mu batware akaba ari bo bahabwa amashuri bonyine”.n Ngo yarababwiye ati “Icyo tugomba kwemera ni uko nta bandi bantu tuzigera tubona nk’abashefu b’abahanga, b’abakozi bashoboye kumva neza iterambere ndetse bazizerwa n’abaturage uretse mu batutsi.”

Hashingiwe kuri iri hame ryo kumva  ko Abatutsi ari bo bari bazi ubwenge bonyine, abakoloni n’abamisiyoneri bashinze ishuri rya mbere ribafasha kuzarera abana bazabafasha mu miyoborere yabo bashinga urwunge rw’amashuri y’ i Butare (G.S Butare) mu 1929 bashyiramo amashami azabafasha gukora, na ho bashyiramo amashami y’ubutegetsi n’imari iryo ni ryo ryavagamo abazakorana n’abakoloni nkuko Dr Bizimana yabigarutseho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana, avuga ko abo bakoranaga n’abakoloni mu buyobozi bw’igihugu ari na bo bakoranaga mu mirimo y’agahato ikabitirirwa kandi atari bo bayitegetse.