Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

CNLG yahumurije ababuze impapuro z’imanza za Gacaca zitarangijwe

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 18-02-2019 saa 08:03:16
Dr. Bizimana Jean Damascene ahumuriza ababuze ibyemezo by'imanza za Gacaca ko bazafashwa kubisubirana (Foto Samuel M)

Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bataye kopi z’imanza za Gacaca kandi bakeneye ubutabera, barimo bagomba kwishyurwa imitungo yangijwe muri Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko badakwiye guhangayika kuko byoroshye kubona indi kopi.

Dr Bizimana yavuze ko bitagoranye kubona indi kopi y’urubanza igihe cyose rwaba rwaraburanishijwe kandi uyishaka afite bimwe mu bimenyetso urukiko rwaheraho rumufasha kongera kubona kopi y’urwo rubanza.

Ati: “Hari abazidusaba tugasanga no mu bubiko bwa CNLG nta zigihari, hari izitaraje, hari n’izabuze mbere y’uko ziza. Izo iyo zidashoboye kuboneka, itegeko rikuraho inkiko Gacaca, mu ngingo yaryo ya 20, riteganya ko ushaka ikemezo cy’urukiko Gacaca rukaba rutagishobora kuboneka ariko akeka ko rwabayeho cyangwa azi ko rwabaye hari ibimenyetso, afata ibyo bimenyetso afite akabishyikiriza ubushinjacyaha, na bwo bugasaba urukiko rw’ibanze rw’ahabereye urubanza kwandika ikindi kemezo gishya.

Si ugukora urundi rubanza; hakusanywa ibimenyetso, bigakorwa n’umushinjacyaha, ubushinjacyaha bugasaba urukiko rw’ibanze kwandika ikindi kemezo gishya.”

Dr. Bizimana akomeza asaba abafite iki kibazo ko igihe bazaba bageze ku rukiko rw’ibanze bazibuka ko rubatereraho kashe mpuruza kugira ngo umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga azabone ububasha bwo kubahesha imitungo yabo.

Ati “Hari igihe umuturage yibwira ko kuba afite kopi y’urubanza bihagije kurushyira Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Umurenge cyangwa w’Akagari kugira ngo amurangirize urubanza rwe. Gitifu arangiza urubanza rufite kashe mpuruza yateweho n’urukiko rw’ibanze rw’aho urubanza rwabereye.”

Dr. Bizimana Jean Damascene ahumuriza ababuze ibyemezo by’imanza za Gacaca ko bazafashwa kubisubirana (Foto Samuel M)

CNLG ivuga kandi ko mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hazibandwa ku ngingo enye zirimo n’iyo ‘kubazwa ibyo dukora’, aho nk’ibijyanye no kurangiza imanza za Gacaca, zaba izaciwe n’inkiko, zaba iz’ibihano cyangwa se izirebana n’imitungo rimwe na rimwe bitararangijwe ugasanga hari n’abayobozi bahawe kurangiza izo manza batabikoze cyangwa se babigenza biguru ntege.

Muri uko kubazwa ibyo umuntu akora kandi hari n’aho usanga abashinzwe gufata neza imibereho y’abarokotse Jenoside batishoboye irimo nko kububakira, kubavuza, no kubahesha ibyo bemerewe n’amategeko ariko umuyobozi runaka aha n’aha utarabikoze uko bikwiye, ibyo na byo bikaba bizibandwaho mu gushakirwa ibisubizo.

Inkuru yabanje:

Urubyiruko rugiye kwibandwaho mu biganiro byo Kwibuka 25

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.