Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

CNLG yagaragaje icyakorwa ngo ahakivugwa imibiri ishyingurwe mu cyubahiro

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 06-11-2019 saa 14:10:15
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene (Ifoto/Ububiko)

Komosiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iragaragaza ko ifite amakuru ya hamwe mu hagikekwa imibiri y’Abatusti bazize Jenoside itarashyingurwa.

CNLG yasabye inzego zose n’abaturage muri rusange ubufatanye mu gukomeza gutanga ayo makuru ndetse no gushaka uburyo ahamaze gutangazwa hajya hakurikiranwa byihuse kugira ngo ibonetsemo ibashe gushyingurwa bidatinze.

Byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 06 Ugushyingo 2019, yateguwe na CNLG igamije kwiga ku kibazo k’imibiri  y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ikaba yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta, imiryango itari iya Leta, amadini n’inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Bizimana J. Damascene avuga ko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice binyuranye by’igihugu, ikibazo kigaruka mu gushishikariza abantu gutanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside ikiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Dr. Bizimana ati: Mu hakivugwa imibiri hanze ya Kigali, hari mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Gakirage ahazwi ku izina ryo mu Maranshi, Abatutsi bishwe hakoreshejwe imbunda nini. Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye hafi y’amasangano y’imihanda (Rond point) yo ku  Kibuye havugwa ibyobo bitaracukurwa. Mu murenge wa Rubengera, Akagali ka Gacaca imbere y’ahahoze komini Mabanza naho hacukuwe ibyobo  byajugunywagamo Abatutsi  bamaze kwicwa.

Ahandi ni mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubago naho amakuru yatanzwe na bamwe mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Rwamagana bireze bakemera ibyaha ko hari Abatutsi bahiciwe.”

By’umwihariko mu karere ka Nyarugenge naho yahagarutseho avuga ko mu murenge wa Nyarugenge Akagari ka Biryogo havugwa icyobo mu rugo rw’umuturage hafi y’isoko, hanyuma mu murenge wa Nyakabanda hakavugwa ibyobo 7 byatangajwe ku wa 16 Ukwakira  2019 n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Mageragere.

Akomeza avuga ko mu murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Kabuguru naho mu rugo rw’igipangu cyagurishijwe hakubakwamo inzu nshya naho hari amakuru y’uko hiciwe Abatutsi.

Dr. Bizimana agaragaza ko mu murenge wa Nyamirambo havugwa ibyobo 6 byavuzwe n’abagororwa  ku wa 16 Ukwakira 2019 bafungiye i Mageragere. Ibyo byiyongeraho ibindi  byobo 2 biherereye mu Cyahafi  nabyo bikekwamo imibiri y’Abatutsi nk’uko byatangajwe n’abo bagororwa.

Avuga ko muri iyi myaka 2 ishize habonetse imibiri ahantu hatandukanye.

Ati: 2017-2018 mu Mujyi wa Kigali n’Uturere 20 two mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’uburengerazuba habonetse imibiri 4616 muri yo 85.76 iboneka mu karere ka Gasabo. Mu 2018-2019 nabwo habonetse imibiri 118049 mu turere 17 turimo utw’Umujyi wa Kigali  n’Intara zose, 98.32% muri iyo mibiri yabonetse mu Mujyi wa Kigali.

Mu 2019-2020 muri aya mezi ashize nabwo habonetse imibiri 446 mu turere 8 harimo utw’Umujyi wa Kigali, Uburasirazuba, Amajyepfo n’Uburengerazuba, ku kigero cya 95.27 iboneka mu turere twa Gasabo (140), Nyarugenge (200-300) hamwe na Nyamagabe(104).”

Mu myanzuro yagarutsweho muri iyo nama ni uko imibiri y’abishwe muri Jenoside igomba gushyingurwa kandi mu nzibutso, itegeko rikaba rireba Abanyarwanda bose n’inzego zose zaba izegamiye kuri Leta n’izitayegamiyeho, ndetse n’ubufatanye bw’inzego mu gukurikirana ahavugwa imibiri hashyizwe inyubako n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Afungura iyo nama, Dr. Bizimana yagarutse ku itegeko No 15/2016 ryo ku wa 02/05/2016 rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n’imicungire ryatanze umurongo ugira uti: “Imibiri y’abazize Jenoside ibonetse ishyingurwa mu nzibutso za Jenoside.”

Mu ngingo ya 17 hakagira hati: “Ubuyobozi bw’akarere bufite inshingano yo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa cyangwa yashyinguwe nabi no gukora ibishoboka byose ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu gihe kitarenze amezi 3 kuva imibiri ibonetse, bufite kandi inshingano yo gushaka ibyangombwa byose bikenerwa kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza.”

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.