Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

CNLG na Shoah mu bufatanye bwo kubungabunga amateka ya Jenoside

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 05-06-2019 saa 13:01:52
Uherereye ibumoso ni Dr. Bizimana Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG asinyana amasezerano na Jacques Fredj umuyobozi wa Shoah (Foto Mucyo R.)

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’Umuryango utari uwa Leta “Shoah” wo mu Bufaransa, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga ibintu byose bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati ya CNLG na Shoah wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hari madamu Rwakazina Marie Chantal Meya w’Umujyi wa Kigali na mugenzi we Anne Hidalgo, Meya w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa wari wasuye u Rwanda.

Kubungabunga no gufata neza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kubika mu buryo bugezweho inyandiko n’ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside, kwigisha amateka ya Jenoside abatuye Isi no kuyahanahana, ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi CNLG na “Shoah” bazafatanyamo nk’uko byatangajwe na Dr. Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, nyuma yo gusinya ayo masezerano na mugenzi we Jacques Fredj, Umuyobozi wa Shoah.

Dr. Bizimana ati “Amasezerano Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yasinyanye n’Umuryango utari uwa Leta ukorera mu Bufaransa agamije ibintu byinshi. Kimwe muri byo ni ukugira ngo tugire ubufatanye mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Twemeranyijwe ko inyandiko dufite zerekana uburyo Jenoside yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa zabungabungwa zikanabikwa neza kurushaho, kugira ngo abashakashatsi bose bazikeneye bashobore kuzigeraho no kuzifashisha”.

Muri izo nyandiko, inyinshi ngo ziri mu Kinyarwanda izindi mu gifaransa ariko zose ngo zirakenewe. Yakomeje agira ati “Twemeranyijwe kandi ko izo nyandiko dufatanya kuzihuza, kuzibungabunga ku buryo buhoraho cyo kimwe no kuzihererekanya. Impamvu ni uko nko mu manza zibera mu mahanga, inyandiko nk’izo zirakenerwa cyane kuko zifashishwa kuko ziba zifite ibimenyetso bifatika.”

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Dr. Bizimana yasobanuye kandi ko Umuryngo nk’uyu wa Shoah ufite ubunararibonye, ufasha kugira ngo abakora mu inkiko n’abashakashatsi batandukanye bawugana bashaka amakuru yanditse bityo bikanabafasha kumenya ukuri ku mateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuryango Shoah na wo ariko, ngo uzaha CNLG inyandiko z’amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi bibitseho. Ati “Shoah izanigisha abakozi bacu mu bijyanye no kuyobora abashyitsi basura inzibutso za Jenoside, izabahugura uburyo bwo gushyira amateka mu nzibutso no kuyabungabunga. Uyu muryango wo mu Bufaransa, uzanigisha n’abashakashatsi bacu kuko ufite ubumenyi buhagije kubera imyaka myinshi umaze ukora ibikorwa byose bivuzwe hejuru”.

Umuyobozi wa “Shoah” Jacques Fredj, yatangaje ko uyu muryango watangiye mu 1943 ugamije gusaba ko ubutabera bucira imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi. Ati “Ndababwira ukuri ko rwari urugamba rutoroshye, kimwe n’uko byagenze aha mu Rwanda amahanga yanga kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi”. Yamenyesheje ko Shoah yaharaniraga nanone ko ayo mateka abikwa mu Bufaransa no mu Burayi hose.

Ku bijyanye n’amasezerano basinyanye na CNLG, Jacques yagize ati “Ikigamijwe k’ingenzi ni ubufatanye bugamije kurwanya ko Jenoside itazongera kuba ahandi ku Isi. Impamvu ni uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, byavugwaga ko nta yindi izabaho ukundi. Ariko se ni ko byagenze koko? Ntimureba ko hongeye kubaho Jenoside yakorewe Abatutsi?” Ubufatanye bwa Shoah na CNLG ngo bugamije nanone ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yigishwa mu mashuri, ikanigishwa ku Isi yose.

Fredj ati “Amasezerano twasinyanye si ay’amagambo. Agamije ibikorwa birimo kubika neza amateka, kuyigisha no kuyumvisha abakiyihakana. Kugira ngo ibi bishoboke, birasaba ko hategurwa abarimu bazayigisha mu mashuri yose no kugeza muri kaminuza.

Umuryango utari uwa Leta Shoah ukorera mu Bufaransa, uzafatanya na CNLG guhugura abashakashatsi no gutanga ibikoresho aho bizakenerwa hose kugira ngo ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda amenyekane kandi abere isomo abatuye Isi. »

Fredj yemeza ko kuba hakiri abantu bakomeje guhakana Jenoside yabaye Isi yose ibireba, ngo bigaragaza ko abantu batabaye maso yakongera gukorwa mu kindi gihugu kandi hari abirirwa bavuga ngo ntizongera kubaho ukundi.

Uherereye ibumoso ni Dr. Bizimana Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG asinyana amasezerano na Jacques Fredj umuyobozi wa Shoah (Foto Mucyo R.)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.