Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

CNLG irashimira ubutabera bwa Suwedi ku gihano cyahawe Rukeratabaro

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya Jun 29, 2018

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irashimira Ubutabera bwo mu gihugu cya Suwedi ku gihano k’igifungo cya burundu bwahanishije Umunyarwanda Rukeratabaro Théodore ufite ubwenegihugu bwa Suwedi kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean-Damascène, mu itangazo yashyize ahagaragara, yashimye ubutabera bwa Suwedi ku bw’igihano cyahawe Rukeratabaro Théodore .

Avuga ko Rukeratabaro yageze  muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho yiyise Tabaro Théodore. Ku wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018 ni bwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Suwedi rwahanishije Rukeratabaro w’imyaka 50 usanzwe aba mu Mujyi wa Örebro igihano k’igifungo cya burundu nyuma yo kumuburanisha rugasanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku wa 27 Nzeri 2017. Rukeratabaro Theodore w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo, Segiteri Winteko.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rukeratabaro Théodore yari umujandarume akaba yaragize uruhare mu gukora Jenoside muri segiteri Winteko akomokamo, Nyakanyinya na Mibilizi ahari harahungiye Abatutsi benshi.

CNLG ivuga ko ku itariki ya  9 Mata 1994, Rukeratabaro afatanyije n’abandi nka Karemera Modeste wari umucamanza, Katabarwa Jean wari Konseye, Nsengumuremyi Jean n’izindi Nterahamwe nyinshi zo ku Winteko hamwe n’abandi bajandarume yayoboye igitero cyahitanye Abatutsi benshi muri Winteko nyuma yo kubavumbura aho babaga bihishe mu mashyamba n’ibihuru kandi bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ku itariki ya 13 Mata 1994, yayoboye igitero giturutse ku Winteko cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Nyakanyinya. Igitero kishe abahungiye kuri iri shuri cyarimo Interahamwe ziturutse muri Segiteri za Mururu, Nyakanyinya na Winteko kishe Abatutsi basaga ibihumbi bitatu, bicishwa amasasu, gerenade, imihoro n’amahiri maze abagabo, abagore n’abana bari bahahungiye hafi ya bose baricwa.

CNLG ikomeza ivuga ko Rukeratabaro Theodore kandi yayoboye igitero cyaturutse ku Winteko kijya gufatanya n’abandi kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mibilizi ahishwe Abatutsi benshi mu mpera z’ukwezi kwa Mata mu 1994.

Rukeratabaro kandi yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi bo muri Winteko bari bahungiye muri Sitade ya Rusizi (yitwaga Sitade Kamarampaka icyo gihe), aho yagiye yitwaje lisiti afatanyije n’abasirikare bagasohora bamwe muri abo Batutsi bakajya kubicira ahitwa mu Gatandara. Aha mu Gatandara hakaba hariciwe mu buryo bw’agashinyaguro benshi mu Batutsi babaga batoranyijwe mu bandi muri sitade Kamarampaka.

Uretse Rukeratabaro Théodore, wahanishijwe igifungo cya burundu n’Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm, ku itariki ya  15 Gashyantare 2017, urukiko rw’ubujurire rwa Svea muri Stockholm, rwashimangiye igifungo cya burundu cyari cyarahawe  Claver Berinkindi, Umunyarwanda wabonye ubwenegihugu bwa Suwedi mu 2012 nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ndetse na Stanisilas Mbanenande wahanishijwe igifungo cya burundu ku wa 20 Kamena 2013 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

CNLG irasaba ibindi bihugu byose gufatira ku rugero rwiza rwa Suwedi no kubahiriza inshingano zabyo mpuzamahanga bigakurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabyo cyangwa bikabohereza kuburanishirizwa mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Umwanzuro 2150 w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi.

Twibutse ko u Rwanda rumaze gutanga impapuro zo gufata no guta muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 914, mu bihugu by’Afurika, u Burayi n’Amerika ya ruguru, ababuranishijwe n’ibyo bihugu bakaba ari 22 naho aboherejwe mu Rwanda akaba ari 18.