Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

CNLG iranoza dosiye y’inzibutso 4 zizajya mu Murage w’Isi

Yanditswe na Benigne Mugisha

Ku ya 19-10-2018 saa 16:14:12
Inyandiko za Gacaca zamaze gushyingurwa mu buryo bw'ikoranabuhanga

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko muri Gashyantare 2019 izaba imaze kunoza dosiye y’inzibutso 4 za Jenoside zigomba kwinjizwa mu murage w’Isi.

Nizimara kunozwa zizashyikirizwa Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko izo nzibutso ari urwa Kigali, urwa Murambi, urwa Bisesero n’urwa Nyamata.

Inyandiko za Gacaca zamaze gushyingurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Dr Bizimana ati “Hari ibyo CNLG ikiganira na UNESCO kugira ngo dosiye zisaba ko inzibutso za Jenoside zinjira mu murage w’isi, hari byo inzego zombi zitarumvikanaho kugira ngo dosiye ibashe kurangira.”

Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko hari abantu bamwe na bamwe bagenda bavangira iki gikorwa, nko kumva ko inzibutso zamaze gushyirwa mu murage w’isi zihagararira izindi zose, bityo bikaba bihagije ko izo nzibutso za Jenoside yakorewe abayahudi n’izindi zihagararira izindi zose mu murage w’isi.

Dr Bizimana asanga nta mpamvu izo nzibutso zageze mu murage w’Isi zahagararira iza Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ifite umwihariko wayo muri Jenoside zabaye zose.

Umwe mu mwihariko ni nko kuba yarabaye ingabo z’ Umuryango mpuzamahanga ziri mu Rwanda kandi zireberera ntizitabare abicwaga, kuba yarabaye mu gihe gito gishoboka igahitana abarenga miliyoni, no kuba ari yo jenoside ya mbere yemewe nyuma yo gusinya amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 1948.

Dr Bizimana anasobanura imirimo irimo gukorwa mu gutunganya no kubika imibiri y’abazize Jenoside ku bufatanye n’inzobere z’abanyamahanga ngo izabashe kumara byibuze imyaka 100.

Ati “Twatangiye igikorwa cyo kubika imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo itangirika, tubikora ku bufatanye na kaminuza zo mu gihugu cy’u Budage.”

Yavuze ko iki gikorwa cyatangiriye ku mibiri ibitse mu rwibutso rwa Murambi, hazakomerezaho igikorwa cyo kubika imyenda iri mu rwibutso rwa Nyamata ingana na metero kibe 40, ikaba yabikwa byibuze mu gihe cy’imyaka 50.

Dr Bizimana avuga ko kubika neza imibiri, kwandikisha inzibutso zikinjizwa mu murage w’isi no kubika neza ibyambarwa by’abishwe muri Jenoside, ari bumwe mu buryo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubika ibimenyetso n’amateka yayo.

Umwanditsi:

Benigne Mugisha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.