Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

CNF ishyize imbaraga mu gushishikariza abagore kwiga imyuga

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 28, 2018

Inama y’igihugu y’abagore (CNF) irashishikariza abagore kwiga imyuga n’ubumenyingiro mu rwego rwo kubona ubushobozi n’ubumenyi bwo kwihangira umurimo no kwikura mu bukene.

Abakobwa n’abagore barahugurwa gukora amarangi, kimwe mu bizabateza imbere

Nk’uko bisobanurwa na Mukakarisa Francine, umuyobozi wungirije w’Inama y’igihugu y’abagore ngo muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore ku nshuro ya 43,  ngo icyo bashyize  imbere ni ubukangurambaga bwo gushishikariza abagore kugana amashuri y’ubumenyi ngiro kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Ati “Kugira ngo umugore atere imbere ni uko amenya umwuga, akagira ubumenyi mu by’imyuga, kandi amashuri arahari hirya no hino mu turere kandi nta bwo  ahenze cyane, hari n’ubuvugizi bwakorerwa abadafite ubushobozi, ik’ibanze ni uko bumva ko ari ngombwa.”

Mukakarisa avuga ko n’ubwo hakiri ubukangurambaga mu gukangurira abagore kwiteza imbere, hari aho abagore bavuye n’aho bageze kuko babashije kwibumbira mu makoperative, bakigishwa gukora imishinga ibyara inyungu, bivuze ko iterambere bagenda barisatira n’ubwo inzira ikiri ndende.

Avuga ku bukangurambaga bwo gushishikariza abagore kugana amashuri y’imyuga kandi, Mukakalisa yavuze ko impamvu y’icyo gitekerezo ari uko abagore ari bo bafite umubare munini w’abadafite akazi kuko bari ku ijanisha rya17.5%  ugereranyije n’abagabo badafite akazi bari ku ijanisha rya 16.1%.

Ati “Ikindi kijyanye n’ubu bukangurambaga mu bagore ngo bitabira kwiga imyuga n’ubumenyingiro  ni uko abagore bari munsi y’umurongo w’ubukene bari ku ijanisha rya 19 nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare muri EICV4.”

Indi mpamvu ituma abagore bashishikarizwa kwiga  imyuga ngo biteze imbere ni uko byagaragaye ko hari umubare munini w’abagore badakorana n’ibigo by’imari iciriritse bangana na 32.2% ni mu gihe abagabo badakorana n’ibigo by’imari ari 22.4%.

 

Avuga ko igipimo k’ihohoterwa mu bagore kigenda kigabanuka n’ubwo kitaracika burundu. N’ubwo uyu muyobozi adatanga imibare y’abagore bahohoterwa, ariko yemeza ko ryagabanutse biturutse ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, iz’ubutabera n’iz’abagore ubwabo, kuko nta mugore  ugihishira ihohoterwa yakorewe muri iki gihe.

Uwamahoro Agnes ni umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rutsiro, agereranya aho umugore yavuye naho ageze mu iterambere, avuga ko bagenda basatira iterambere mu bukungu, ariko ngo imbogamizi ihari mu kutabigeraho ni imyumvire bamwe bagifite, aho bumva ko abagabo ari bo bagomba kubaha amafaranga.

Mujawamariya Marguerite, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Burera, avuga ko abagore batinyutse gushaka amafaranga babinyujije mu bimina no mu bucuruzi bwo mu isoko, nabo bakaba basigaye bafite amafaranga.

Yakomoje kuri Koperative y’abagore b’abarobyi mu karere ka Burera yitwa Isugi, avuga ko na bo basigaye bashoka amazi bakajya kuroba nk’abagabo, kuri ubu bafite amafaranga nka koperative kandi bakaba bafatanya n’abagabo babo kuzamura ubukungu bw’urugo.

Ku kijyamye n’ihohoterwa rigikorerwa abagore, irijyanye n’ubuharike mu Karere ka Burera, Mujawamariya avuga ko rigenda ricika bitakimeze nka kera bitewe n’amategeko ahari ahana ubuharike, ndetse ngo na CNF ikaba igira uruhare mu kurandura iyo ngeso mbi ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage.

Ati “Ubuharike bwahoze mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Burera buragenda bugabanuka, kuko abagabo batakibona uburyo bwo guharika abagore babo bitewe n’amategeko arengera abagore baharitswe kongeraho ko na CNF iri maso ikagira uruhare rwo kuganiriza umugabo n’umugore baharikanye, byaba ngombwa CNF igasohora umugore waje kwishyingira ikamusubiza mu muryango, umugabo na we agakomezanya n’umugore we.”

U Rwanda ruzifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore tariki ya 08 Werurwe, ukazizihirizwa ku rwego rw’igihugu  mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Kiyumba, Akagari ka Remera, insanganyamatsiko y’uwo munsi  ikaba  igira iti “ Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza.”