Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

CNDH yizera ko muri 2024 abaturage 95% bazaba bazi uburenganzira bwabo

Yanditswe na Uwayisaba Francine

Ku ya 24-10-2018 saa 09:48:20
Umuyobozi wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu,Nirere Madeleine hamwe n'umwungiije,Gatera Emmanuel (Foto James R)

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDH) yihaye intego yo kuzamura ibipimo by’uburyo abaturage bazi uburenganzira bwabo, bikava kuri 89.2% bikagera kuri 95% muri 2024.

Umuyobozi wa CNDH, Nirere Madeleine, avuga ko mu mu myaka itanu ishize, 19.6% by’abaturage bagaragaje ko batishimiye uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

Ati ”Ariko muri iyi myaka 6 komisiyo twiyemeje kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku buryo mu 2024 abaturage 95% bazaba bazi uburenganzira bwabo.”

“Ikindi ni uko tuzashyiramo imbaraga mu nzego zose ibibazo bigakemukira ku gihe kuko usanga akenshi biterwa n’uko umuntu atazi uburenganzira bwe bityo hakabonekamo kudindira kw’ibibazo.”

Uyu muyobozi avuga ko komisiyo ayoboye izakomeza “kugenzura uko uburenganzira bwa muntu buhagaze ku nzego zose”, ikanakoresha ikoranabuhanga mu kubiharanira.

Nirere akomeza avuga ko mu myaka itanu ishize hakiriwe ibibazo birenga 1000, ibi bikaba ari ikimenyetso cy’uko uburenganzira bwa muntu butubahirizwa neza kandi abantu batabuzi.

Ati “Muri iyi myaka 6 tugiye kongera uburyo ibibazo byajyaga bikemuka, dukurikirane umunsi ku munsi. Ikindi ni ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo biba byafashwe ariko ik’ingenzi cyane ni ugukora ubushakashatsi tukamenya ikibazo duhereye ku muzi kugira ngo tukirandure.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu,Nirere Madeleine hamwe n’umwungiije,Gatera Emmanuel (Foto James R)

Gahamanyi Jules, umuyobozi w’Umuryango uteza imbere ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, avuga ko ibirego birenga 1000 ari byinshi ku buryo hakwiye umuti wo kubigabanya.

Ati “Niba kwirinda biruta kwivuza, inzego zose zisabwa gukorana, zigakumira ibyo bibazo kuko bigaragara ko hari ibitabasha gukemurwa. Ikindi, turasabwa kubungabunga no kwigisha abo bahungabanya uburenganzira bwa muntu kugira ngo babusobanukirwe. Na none kandi abantu barasabwa kumenya uburenganzira bwabo kuko usanga hari abarengana kuko batabuzi abandi bakavuga ibibazo bakerewe bwa bureganzira bwamaze kwangizwa. Igikuru ni ukubahiriza amategeko, uyarenzeho agahanwa uko bigomba.”

Nirere uyobora CNDH avuga ko muri iyi myaka 6 iri imbere, komisiyo izubaka umuco wo guharanira uburenganzira bwa muntu hakorwa ubukangurambaga n’amahugurwa.

Ati ”Tuzanakoresha inteko z’abaturage, ibihangano bitandukanye, mu mikino, itangazamakuru n’ahandi ariko abaturage basobanukirwe uburenganzira bwa muntu bityo bwubahirizwe mu byiciro byose by’ubuzima haba mu byemezo bifatwa no mu mategeko.”

Kalihangabo Isabelle, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, yijeje Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ubufatanye mu gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ati ”Mu mirimo y’ubugenzacyaha no gukora iperereza, igihe hari uwahungabanyirijwe uburenganzira, tuzakurikirana abahungabanyije uburenganzira bwa muntu bashyikirizwe inkiko. Ikindi ni uko uwakoze icyaha na we hari uburenganzira agomba guhabwa nko kumenyeshwa icyo aregwa, kubonana n’umuburanira, kuvugana n’umuryango we, kubazwa adakorewe iyicarubozo n’ibindi. Aha rero tukazahana n’umugenzacyaha wakoresha iyicarubozo mu kazi ke kuko dufite uko tumukurikirana akabiryozwa. Tuzakomeza gukorana n’iyi komisiyo rero mu buryo butaziguye kuko iyo uburenganzira bwa muntu butubahirijwe twe tubifata nk’icyaha bityo tubikurikirane.”

 

 

Umwanditsi:

Uwayisaba Francine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.