CLADHO yatangiye ubushakashatsi ku isura y’umwana mu Rwanda

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 26-03-2019 saa 13:55:38
Murwanashyaka Evariste umuhuzabikorwa w'imishinga y'impuzamiryango y'uburenganzira bwa muntu CLADHO (Foto Ububiko)

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, yatangije ubushakashatsi bwa mbere buzagaragaza isura y’umwana mu Rwanda.

Ibi byemejwe n’Umuhuzabikorwa w’imishinga y’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu, Murwanashyaka Evariste, ubwo hatangizwaga ubu bushakashatsi.

Murwanashyaka avuga ko ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu Rwanda mu minsi yashize, bwagiye buganisha ku ngingo imwe, rimwe ngo hagakorwa ubushakashatsi ku bana batwaye inda, ku bana bakoreshwa imirimo ivunanye ariko ngo nta bushakashatsi bwigeze bukorwa bubumbiye hamwe, bugaragaza isura rusange y’umwana.

Akomeza asobanura icyo ubu bushakashatsi buzafasha ndetse n’aho Leta kimwe n’abafatanyabikorwa bayo bazashyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abana.

Yagize ati “Icyo ubu bushakashatsi buzagaragaza ni uko buzatuma abantu bamenya isura y’umwana mu gihugu muri iki gihe, ahari amahirwe menshi, ahari ibimaze gukorwa n’ahakiri imbogamizi ku buryo abafatanyabikorwa bose ndetse na Leta, aho bakwibanda mu gukemura ibibazo by’abana”.

Murwanashyaka avuga ko isura rusange y’umwana ireberwa mu bice byombi, yaba mu gice cyo kureba amahirwe igihugu gifite yo kurengera umwana ndetse n’ihohoterwa rikorerwa umwana mu buryo bugari bityo umuntu utazi isura y’umwana mu Rwanda, uyu munsi aramutse yinjiye mu Rwanda ubwo bushakashatsi bukaba bwamuha ishusho nyayo.

Avuga kandi ko ubushakashatsi buzagaragaza imbogamizi zihari zituma abana bagikomeza guhohoterwa.

Ati “Dushingiye kuba hari amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana, dushingiye mu bivugwa mu Itegeko Nshinga, ni ayahe mahirwe umwana uyu munsi afite kugira ngo yizere uburenganzira bwe, ni izihe mbogamizi zigihari zituma abana bagikomeza guhohoterwa?”

Ubushakashatsi bwatangiye ku munsi wo ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 hahugurwa itsinda ry’abantu bazabukora, raporo ya nyuma ikazatangazwa tariki 05 Gicurasi 2019.

Biteganyijwe ko ubu bushakashatsi buzakorwa mu turere 15 ariko bukazagaragaza uko mu gihugu hose isura y’umwana yifashe.

Murwanashyaka Evariste umuhuzabikorwa w’imishinga y’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO (Foto Ububiko)

 

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.