Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

 Ciney yasohoye igihangano gishya

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 11-06-2018 saa 08:05:05
Umuhanzikazi Ciney

Uwimana Aisha wamenyekanye mu muziki ku izina rya Ciney yasohoye indirimbo nshya yitwa “Mr Lover” akaba yayisohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Umuhanzikazi Ciney

Abinyujije ku murongo we w’urubuga rwa www.Youtube.com   yabwiye abakunda umuziki we ko nyuma y’igihe kinini adasohora indirimbo yasohoye inshya yitwa “Mr Lover” avuga ko yizeye ko bazayikunda.

Yagize ati Abakunzi b’umuziki wange  nasohoye indirimbo nshya nyuma y’uko hari hashize igihe gikinini nyitunganya”.

Umuhanzikazi Ciney mu myaka yatambutse yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Igire”, “Arabizi”, “Tuma bavuga”, “Nkunda”, “ Dogoni”, “Impeta” n’izindi.

Uyu muhanzikazi kandi yashakanye na Tumusiime Ronald ubukwe bwabo bukaba bwarabaye umwaka ushize mu 2017. Uretse kuba Ciney ari umuhanzikazi akora n’akazi k’itangazamakuru kuri Radio K.F.M.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.