CHUK: Kwita ku murwayi si inshingano y’umuganga gusa

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 11-03-2019 saa 06:56:09
Bamwe mu barwayi bivuriza ku bitaro bya CHUK bifatanyije n'abandi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Abarwayi ( Ifoto Rose M)

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CHUK, Dr. Théobald Hategekimana asanga umuganga wenyine uha umurwayi umuti bidahagije ku murwayi.

Yashimangiye ko kwita ku murwayi ari inshingano za buri wese. Yabivuze kuwa 10 Werurwe 2019, ubwo ibi bitaro byizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe w’Abarwayi.

Dr. Hategekimana yavuze ko buri wese akwiye kuzirikana ko uburwayi bushobora kumugeraho akajya mu bitaro.

Yagize ati “Byagombye kuba inshingano za buri wese kuzirikana umurwayi, buri wese yibaza icyo yamarira umurwayi ku buryo bunyuranye. Umuganga amuha umuti, ariko umuti ntuhagije agomba no guhumurizwa, akabwirwa neza kandi akavurwa mu rukundo.”

Akomeza agira ati “Umuti nta rukundo ntacyo byamarira umurwayi kuko kumubwira neza ni byo bituma bwa bubabare afite bugabanuka ndetse akenshi umurwayi aba afite ubwoba bw’uko arwaye, agahinda ku mutima bigatuma bwa bubabare bushobora kwiyongera ariko kumubwira neza bituma yoroherwa bityo indwara igakira vuba.”

Ashimira abafatanyabikorwa batandukanye bitangira abarwayi babahumuriza ndetse babaha ibifatika bigatuma abarwayi baruhuka ku mutima, bakagira ikizere cyo gukira.

Ubwishingizi

Kuri uyu munsi Dr. Hategekimana yasabye sosiyete nyarwanda kuzirikana akamaro k’ubwishingizi. Yagize ati “Ni umunsi duhora twizihiza buri mwaka ubu turashaka kuvuga cyane ku bwishingizi, dushishikariza abarwayi hamwe n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo dusabe abatugana kuza bafite ubwishingizi kuko ubuzima burahenda.

Iyo udafite ubwishingizi kugira ngo wivuze ugira ibibazo bikomeye cyane. Uravurwa ariko ugatera ikibazo abakuvuye kubera y’uko udashobora kubishyura kugira ngo bashobore kugura ibikoresho byo kuvura abandi”.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CHUK yibukije ko kutagira ubwishingizi ku bajya kwivuza bihombya ibitaro. Ikindi yavuze ko abantu bajya kuvuza abantu bakabasiga bakwitaba Imana bakabura ubashyingura atari ubumuntu.

Bamwe mu barwayi barimo Mukeshimana Fortunee ukomoka mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango yashimye ibitaro bya CHUK kuko bibasha kumwitaho bikamuvura ndetse bikamufasha byose kandi nta bushobozi afite.

Pasiteri Shema Christian yifashishije ijambo ry’Imana riri mu Befeso 3:20 yibukije abantu ko gusura abarwayi bizatuma babona ingororano nyinshi haba ku Isi cyangwa mu Ijuru.

Mu mwaka ushize Ibitaro bya CHUK byashyinguye abantu bagera ku 180. Ibitaro bya CHUK abivuza bataha bari hagati ya 400 na 500 ku munsi. Abinjira mu bitaro bari hagati ya 20 na 30 ku munsi.

Bamwe mu barwayi bivuriza ku bitaro bya CHUK bifatanyije n’abandi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.