Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Christopher yiyemeje gutwara PGGSS8

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 15-05-2018 saa 07:56:13
Christopher uririmba indirimbo zibanda ku rukundo

Muneza Christophe uzwi mu muziki nyarwanda nka Christopher yatangarije Imvaho Nshya ko uyu mwaka yiyemeje gutwara igihembo cya Primus Guma Guma Super Star.

Christopher uririmba indirimbo zibanda ku rukundo

Avuga ko kuba mu 2016 no mu 2017 yarabaye uwa kabiri muri iryo rushanwa ikibura uyu mwaka ari uko yegukana igikombe gikuru. Yagize ati “Uburambe mfite muri iri rushanwa n’inshuro maze kuba uwa kabiri ni cyo gihe ngo negukane umwanya wa mbere”.

Avuga ko kandi yaba mu buryo bw’imiririmbire azitwara neza ku rubyiniro aho bazajya bajya gutaramira hose kugira ngo igihembo akegukane. Yaboneyeho gusaba abakunda umuziki we gukomeza kumutora kuri 3 bakohereza ubutumwa bugufi kuri *733*.

Umuhanzi Christopher  uri mu bahanzi nyarwanda bakundwa ku ndirimbo zijyanye n’urukundo azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Isezerano”, “Simusiga”, “Byanze”, “Uwo munsi”, “Iri joro”, “Ndabyemeye”, “Habona”, “Dutegereje iki”, “Birahagije” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.