Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Christopher yishimiye uko indirimbo ye ivuga kuri gatanya yakiriwe

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 29-01-2019 saa 07:23:36
Christopher ukundwa mu ndirimbo z'urukundo

Muneza Christopher umwe mu bahanzi bari ku isonga mu ndirimbo zibanda ku rukundo hano mu Rwanda aravuga ko yishimiye uburyo indirimbo ye nshya yakiriwe n’abantu batandukanye.

Uyu muhanzi avuga ko hari abantu bagiye bamuhamagara bamubwira ko iyo ndirimbo yitwa ‘Ko wakonje’ ihuye n’ibibazo barimo kunyuramo muri iyi minsi ngo ariko na none ngo bakuramo ubutumwa bw’uburyo bakwiye kwimika urukundo bakirinda icyabateza gatanya.

Ati «Abantu banyuranye basigaye bambwira ko iriya ndirimbo ikubiyemo ibibazo banyuramo mu rukundo muri ibi bihe.»

Ikibazo cya gatanya ni ikibazo avuga ko gihangayikishije cyane mu Rwanda kuko Urukiko rw’Ikirenga umwaka ushize rwatangaje ko mu 2017 haciwe imanza za gatanya 69, mu 2018 zikuba 19 kuko zageze ku 1311.

Muri uwo mwaka kandi Akarere ka Kicukiro ni ko kaje ku isonga mu kugira gatanya nyinshi kuko imiryango 210 yatandukanye byemewe n’amategeko.

Mu 2016 ngo hari hakiriwe imanza 21, iyo myaka yose kandi ngo izo manza zakirwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uretse kuba iyi ndirimbo ivuga kuri gatanya, inakomoza ku bantu basigaye batinya gushaka kubera ibibazo bisigaye biri mu rukundo rw’iki gihe birimo kuba abantu bamwe bakunda abandi kubera ibintu.

Muri uyu mwaka kandi Christopher avuga ko yiyemeje gukora imishinga itandukanye mu muziki we.

Christopher ukundwa mu ndirimbo z’urukundo

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.