Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Chorale de Kigali yateguye igitaramo cyo kwizihiza Noheli

Yanditswe na GISUBIZO M. GENTIL

Ku ya 11-11-2021 saa 09:19:35

Chorale de Kigali yatangaje ko  igitaramo “Christmas Carols Concert ” cyo kwizihiza Noheli kizaba taliki 19 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena. 

Mu kiganiro cyihariye  Imvaho Nshya yagiranye na Visi Perezida ushinzwe ibya tekiniki, Irambona Oscar yavuze ko imyiteguro irimbanyije. Ati : “Twiteguye kongera gususurutsa abakunzi bacu nyuma y’igihe gishize  kubera COVID-19  itatwemereraga  ko duhura mu bitaramo.”

Oscar Irambona, Vice President Ushinzwe technique muri Chorale de Kigali

Akomeza avuga ko indirimbo nk’uko bisanzwe harimo inyinshi zijyanye na Noheli, inshya ndetse n’izindi zisanzwe zizwi ariko barimo bategura mu buryo abantu bazazumvana umwihariko n’ubudasa bw’amajwi n’umuzika unogeye amatwi n’umutima.

Iki gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka, ariko cyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 mu myaka ibiri ishize, ubuyobozi bwa Chorale de Kigali barasezeranya abazakitabira ko batazabatenguha.

Umwanditsi:

GISUBIZO M. GENTIL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.