Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

CHOGM: Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Apr 18, 2018

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango “Commonwealth” bateraniye i London mu Bwongereza mu nama y’uyu Muryango ibahuza (CHOGM). Umukuru w’Igihugu Paul Kagame witabiriye iyi nama, ku munsi wayo w’ejo hashize yahuye anagirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi mu bo mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse n’ahandi.

Perezida Paul Kagame (iburyo) na Boris Johnson, Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushizwe ububanyi n’amahaga, ndetse na gahunda z’umuryango wa Commonwealth

Ku munsi w’ejo hashize, ku wa 17 Mata 2018, umunsi wa kabiri wa CHOGM, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Boris Johnson, uyu akaba ari Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushizwe ububanyi n’amahaga, ndetse na gahunda z’Umuryango wa Commonwealth.

Perezida Paul Kagame (ibumoso) n’Igikomangoma cya Wales, Harry

Kuri uriya munsi kandi w’ejo hashize, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yanagiranye ibiganiro n’igikomangoma Harry, uyu akaba ari umwe mu bo mu muryango w’Ubwami bw’u Bwongereza, akaba ari umuhungu muto w’igikomangoma Charles cya Wales n’igikomangoma Diana. Ibi biganiro byabereye mu ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, ari yo Buckingham.

Perezida Paul Kagame yanahuye anagirana ibiganiro na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, ndetse n’itsinda ayoboye.

Iyi nama ya CHOGM ihuza ibihugu 53 bigize uyu muryango. Ku munsi wayo wa kabiri, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko igiye gutanga inkunga yo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biri muri uyu muryango kugira ngo bishobore guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe. Iyi nkunga ikaba izaba ingana n’amapawundi miliyoni umunani (amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari 10). Aya akaba ari inyongera ku asanzwe atangwa n’iki gihugu.

U Bwongereza kandi bwiyemeje gutera inkunga uburezi bw’abana b’abakobwa, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza. Iki gihugu cyaniyemeje guhagarika imyanda y’amashashi ijugunywa mu nyanja, ahazakoreshwa amapawundi miliyoni 60.

Muri iyi nama ya CHOGM, biteganyijwe ko izasozwa habonetse uzasimbura Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, ku buyobozi bwa Commonwealth. Ikinyamakuru “Theguardian” gitangaza ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yatangaje ko igihugu ke cyashyigikiye igikomangomba Charles kugira ngo abe ari we uzasimbura umwamikazi Elizabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth, n’ubwo ngo uyu mwanya wavuye mu biganza bya sekuru, ugahabwa nyina, ariko ngo si umwanya abantu bo mu muryango basimburanaho.

Umuvugizi wa May yavuze ko impamvu yo gushyigikira igikomangoma Charles ari uko amaze imyaka igera kuri 40 afasha uyu muryango. Gusa ngo ikemezo kigomba gufatwa mu bwumvikane n’abitabiriye iyi nama, kuko ni ko amategeko abiteganya, bikazaba mu mwiherero wo ku wa Gatanu.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko iyi nama ari amahirwe ku bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bayirimo yo kuganira nta cyo basize, bakaganira nk’abari mu Muryango.

U Rwanda rwemerewe kwinjira muri Commonwealth mu nama ya CHOGM yabereye mu gihugu cya Trinidad and Tobago ku itariki ya 29 Ugushyingo 2009. Ni igihugu cya kabiri kinjiye muri uyu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza kitarigeze gikolonizwa n’u Bwongereza. Ni nyuma ya Mozambique nayo itarakolonijwe n’u Bwongereza.