Chess: Irushanwa ryabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ryatwunguye byinshi -Zimurinda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 04-08-2020 saa 16:57:58
Irushanwa ryifashishije ikoranabuhanga hari icyo ryunguye abakinnyi b'u Rwanda

Kuva tariki 31 Nyakanga kugeza 02 Kanama 2020, ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Chess yitabiriye irushanwa mpuzamahanga ryabaye  hifashishijwe ikoranabuhanga “FIDE Online Olympiad 2020”.

 Iyi kipe y’u Rwanda yari ihagarariwe n’abakinnyi 6 n’abasimbura babo yari mu itsinda  B mu kiciro cya 4 hamwe  na Kuwait, Qatar, Uganda, Malta, Pakistan, Mozambique, Cyprus, Syria na Namibia.

Ku nshuro ya mbere ikipe y’u Rwanda yitabira iri rushanwa nta bwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino yose. Muri iri tsinda amakipe 3 ya mbere yagomba kuzamuka mu  kiciro cya 3. Ayabashije kwitwara neza akaba ari  Malta, Mozambique na Syria.

Nyuma y’iri rushanwa, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda “FERWADE”, Zimurinda Ben Tom  yavuze ko iri ryari irushanwa rya mbere bitabiriye rikinwa hifashishijwe ikoranabuhanga akaba ari n’inshuro  ya mbere  ribaye ku rwego rw’Isi.

 Yagize ati : “Ku ruhande rw’u Rwanda twabonye ko ari  nk’ubukangurambaga ku bakinnyi bacu n’abandi  muri rusange ku kumenyera gukoresha ibyuma by’ ikoranabuhanga.”

Zimurinda avuga ko abakinnyi muri rusange bitwaye neza n’ubwo hagaragayemo imbogamizi kuko bwari ubwa mbere. Muri izi mbogamizi avuga ko harimo ikibazo k’ihuzanzira “Connection”. Ikindi ni uko abakinnyi batari bamenyereye gukoresha iri koranabuhanga kandi nta mwanya  uhagije babonye  kugira ngo bimenyereze kuko byabaye nk’ibitunguranye.

Perezida  wa FERWADE, Zimurinda Ben Tom  agaruka ku makipe bahuye yavuze ko n’ubwo bose bwari  ubwa mbere  babarushije kuba bamenyereye ikoranabuhanga kubarusha kandi  ko n’uyu mukino bawumenyereye cyane kuko no ku rutonde rw’Isi bari imbere.

Yagize ati : “ Ibi nta bwo ari ko bizahora kuko igihe cyose umuntu ahora yiga, amasomo dukuyemo tugomba kuyashyira mu bikorwa  hakabaho kuvugurura imikorere, imitoreze ndetse n’imyitwarire rusange y’abakinnyi mu ikipe.”

Zimurinda yakomeje avuga  ko  byatumye bamenya ko  hari byinshi batarageraho akaba ari umwanya wo kugira ngo  barebe igikwiriye  gukorwa  mu gutegura ikipe y’abakiri bato kugira ngo bazazamuke bazi iryo koranabuhanga bazi no gukina muri rusange.

Ati : “Twagize  umwanya wo gusesengura  no kumenya   aho dufite imbaraga nke ngo abe ari ho tuzahera twongerera  ubumenyi n’imbaraga abakinnyi  tunubaka umurongo ngenderwaho.”

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda,  Niyibizi Alain Patience nawe  yavuze ko   bahisemo gukinisha abakinnyi bakiri bato dore ko mu ikipe y’abakinnyi 12 abagera ku 10 bose bari munsi y’imyaka 21. Yakomeje avuga ko habayemo kubanza kubatoza ibyo byuma by’ikoranabuhanga.

Ati: “ Hajemo ubunararibonye buke ariko twishimira ko aba  bana  ari bo  umukino uzaba wubakiyeho mu minsi iri imbere , byabasigiye rero ubunararibonye  cyane ko tutazi igihe iki cyorezo kizarangirira amarushanwa yose ashobora kuzakomeza  kuba muri buriya buryo. Turishimira ko babashije kugera ku rwego rwo kuzuza ibisabwa  kandi bakabasha no gutinyuka .”

Yakomeje agira ati : “Turizera ko mu gihe kiri imbere dufite abana barimo bitegura neza, bifata igihe si ibintu byaza aka kanya, burya iyo utsinzwe ni bwo wiga neza  kuko ubona aho ikibazo cyari kiri, abana na bo barabibonye cyane  ko n’iyo muganiriye hari ukubwira   ati umukino naringiye  kuwutsinda ariko sinzi uko bigenze.”

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda

Aba bakinnyi ni Nduwayesu Maranatha, Nzabanita Joseph, Munyurangabo Rongin, Twizeyimana Methode, Murara Urwintwari Ian  na Cyubahiro Ben Patrick  mu kiciro cy’abagabo ndetse na Uwase Joselyne (Women Fide Master), Shimwa Marie Faustine, Uwamahoro Christelle (Women Candidate Maste), Ngarambe Anna, Uwase Sandrine na Nzambazamariya Ignacia mu kiciro cy’abagore mu gihe kapiteni  yari  Niyibizi Alain Patience.

Iri rushanwa ubusanzwe riba buri myaka 2 ryagomba kubera mu Burusiya muri Kanama 2020 gusa kubera icyorezo cya COVID-19 hafatwa umwanzuro wo kuryimurira umwaka utaha wa 2021 ariko bahitamo ko riba ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.