Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

CHENO yasobanuye uko Abanyarwanda barwanira ubusugire bw’igihugu

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 10-01-2019 saa 15:56:17
Urwego rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidali by’Ishimwe (CHENO) mu kiganiro n'abahagarariye ibitangazamakuru (Foto James R.)

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 25, Urwego rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidali by’Ishimwe CHENO, rwasobanuye iby’uko Abanyarwanda barwaniraga ishyaka igihugu no kurinda ubusugire bwacyo.

Nkusi Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, yabigarutseho kuri uyu wa 10 Mutarama 2019 mu kiganiro n’abahagarariye ibitangazamakuru mu Rwanda.

Nkusi agaragaza ko kurengera igihugu, kwitangira igihugu, ndetse no kurwana ku busugire bw’igihugu, uko Abanyarwanda babyumvaga n’uko babifataga ari ibintu by’igitangaza.

Akomeza avuga ko ubusugire bw’abagabo, abagore, ingoma n’inka nta muntu wabikoragaho, akagaragaza ko umwami zimwe mu nshingano ze harimo no kurinda umuturage, akongeraho no kurinda ubusugire bw’igihugu ari ibintu byatozwaga umwana ukiri muto.

Ati “Mbere bavugaga ubusugire bw’abagore, ubusugire bw’abagabo ni ukuvuga ngo ntukora ku muturage w’u Rwanda kuko n’umwami yari afite inshingano zo kumurinda. Hari n’ubusugire bw’ingoma, ni ukuvuga ngo ubutegetsi bwabo bagomba kuburinda. Ubusugire bw’inka, inka ni zo zareberwagaho ni zo zatangaga amafaranga. Ni ukuvuga ngo ntuzikoraho, uzibibye bivuze ko ubatwaye ubukungu bwabo bwose. Mu myumvire ya kera amashuri ataraza, ibyo kurinda ubusugire ni ikintu cyatozwaga abana.”

Umunyamabanga Nshingangwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidali by’Ishimwe, Nkusi Deo, yagarutse ku gitabo kitwa ‘Gusimbuka Urukiramende’ cyanditswe na Depite Bugingo Emmanuel, maze asobanura ko umukino wo gusimbuka urukiramende kera wari uw’abana ariko ubu ngo ukaba utabikibaho.

Nkusi avuga ko abantu bibaza impamvu kera Abanyarwanda bari bazi gusimbuka urukiramende ariko uyu munsi bikaba bitakibaho kandi amashuri yaraje. Akomeza avuga ko Abanyarwanda basimbukaga urukiramende bafite ingabo, icumu n’umuheto kandi bagasimbuka ahantu harehare.

Urwego rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidali by’Ishimwe CHENO, ruvuga ko umwana bamutozaga akiri muto, kandi akaba yarajyaga mu itorero afite imyaka icumi akazaba mu itorero kugeza abaye umusore kandi yaritoje bihagije.

Anashimangira kandi ko mu burere bw’umwana yatozwaga kwitangira igihugu bihereye mu muryango we. Ati “Gusimbuka urukiramende ni umukino usanzwe kandi w’abana. Mu burere bw’abana bigaga umuco wo kwitangira igihugu ndetse n’umuco w’ubutwari.

Ubwitange bwo kwitangira igihugu bwabaga mu miryango yose kugeza ku mwana w’Umwami. Urubyiruko rw’ubu rurerwa n’ababyeyi, abarimu n’abandi na bo bakwiye kubyumva.

Urwego rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidali by’Ishimwe (CHENO) mu kiganiro n’abahagarariye ibitangazamakuru (Foto James R.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.