Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

CHENO irasaba Abanyarwanda kuvuga imyato Intwari no gusura igicumbi cyazo

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 20-07-2019 saa 15:34:58
Umunyabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Deo (FotoGentil)

Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rurakangurira Abanyarwanda kwitabira kuvuga cyane ubutwari bw’Intwari, kubusobanurira abatabuzi bakabumenya bityo bakagira n’amatsiko yo kubusura.

Ibyo birasabwa nyuma y’uko urwo rwego rwa CHENO rugaragarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda by’umwihariko abagize umutwe w’Abadepite muri Komisiyo y’Uburezi, Umuco n’Ikoranabuhanga ko ahari Igicumbi k’Intwari z’u Rwanda hatari habasha gusurwa cyane kimwe nk’ahandi haranga amateka haba ku Isi no mu Rwanda nyirizina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe Nkusi Deo, akurikije aho Igicumbi k’Intwari z’u Rwanda kiri hatangiye n’ukuntu hagenda havugwa hamenyekana, bituma hadasurwa nk’ahandi hantu hasanzwe hasurwa mu mateka y’Isi, n’ay’ibihugu. Atangaza ko ku Rwanda abanyamahanga usanga baruzi cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ibikorwa by’Ubutwari batarabimenya.

Agira ati: “Jenoside yaravuzwe cyane, iramenyekana ku Isi ku buryo ugeze mu Rwanda abenshi usanga ari yo sura bagifite mu mitwe yabo. Yego mu by’ukuri iyo myumvire yaragabanutse cyane ku buryo kuza bagasura Urwibutso rwa Jenoside biranumvikana, ariko gusura Ubutwari bw’Abanyarwanda na byo ni ikintu dukwiye kugenda tuvuga cyane dusobanura cyane abantu bakabumenya bakabubona bakanabusura.”

Nkusi akomeza ashimangira ko iyo byavuzwe bikamenyekana, abamaze gusura bafasha urwo rwego (CHENO) hamwe n’u Rwanda kubimenyekanisha, akavuga ko nubwo hakigaragara umubare muto w’abasura Igicumbi k’Intwari usanga abanyamahanga ari bo benshi kurusha Abanyarwanda bahasura.

Ati: “Mu basura icyo gicumbi k’Intwari basaga 1000 ku mwaka, muri bo Abanyamahanga babaye mu Rwanda, abahakorera bake bake bagenda babimenya, ku banyarwanda kubera ko bitanasobanuwe bihagije mu myaka ya mbere bibaza ko ari ahantu umuntu atapfa kujya gusura, iyo ikaba ari yo mbogamizi ya mbere. Icya kabiri, bitewe n’uko hari hubatswe, hatunganyijwe nta mukozi uhoraho uhaba, uhari dore ko nta n’inyubako yari ihari.”

Nkusi atangaza ko muri gahunda CHENO ifite yo kuhatunganya ikahubaka bigendanye n’ikerekezo, bizatuma bene abo bakozi bahakorera bahoraho bityo igihe umuntu yazira icyo ari cyo cyose akahasanga abantu bamusobanurira. Ibyo bizakuraho gahunda yari isanzwe y’uko umuntu abanza akamenyesha ko ari bugeyo agategereza byaba mu bihe by’izuba cyangwa imvura bikamubera imbogamizi yo kubona n’aho ategerereza.

Nkusi avuga ko mu kuhamenyekanisha CHENO ifite amatsinda (Clubs) y’umuco n’ubutwari mu mashuri ya Kaminuza n’ayisumbuye n’abanza ku buryo hari abanyeshuri baza kuhasura, akizera ko mu gihe kiri imbere umubare w’abahasura uzaba wiyongereye.

Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, umuco n’Ikoranabuhanga mu Nteko Ishinga Amategeko Hon. Nyabyenda Damien hamwe na bagenzi be mu gusura urwo rwego bareba imikorere yarwo na bo batanze inama z’uko CHENO yareba uburyo yakongera imbaraga mu bikorwa by’imenyekanishamakuru ryabo kugira ngo abantu bitabire kuhasura.

Imirimo yo kwagura ahari Igicumbi k’Intwari kikagendana n’ikerekezo k’Igihugu kandi bikorohereza abahasura kumenya amateka y’Ubutwari bw’Abanyarwanda ikaba iteganyirizwa amezi 30 gusa ari imbere.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Deo (FotoGentil)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.