CHENO: Intwari z’Ikerekezo 2050 dukwiye gutangira kuzishaka ubu

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 25-01-2019 saa 18:09:02
Dr Habumuremyi Pierre Damien uyobora CHENO, na Bamporiki Edouard uyobobora Itorero ry'Igihugu, barimo baganira

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe CHENO, mu nama nyunguranabitekerezo yaruhuje n’inzego zinyuranye, rwatangaje ko Intwari z’u Rwanda mu kerekezo 2050 zatangira gushakwa ubu kandi urubyiruko rukigishwa umuco w’ubutwari.

Umuyobozi Mukuru wa CHENO Dr. Habumuremyi Pierre Damien, yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mutarama 2019, avuga ko inama nyunguranabitekerezo igamije gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa by’igihugu kuko iterambere u Rwanda rwifuza, rushaka kuryubakira ku ndangagaciro.

Avuga ko u Rwanda rwagize intwari kandi ko ari kimwe mu bihugu bitagize abacakara kubera intwari rwagize, bityo rukaba rukeneye intwari mu rubyiruko.

Dr. Habumuremyi asobanura ko uru rwego rwateguye iyi nama nyunguranabitekerezo rwibanze cyane cyane ku muco w’ubutwari ariko by’umwihariko mu rubyiruko.

Yagize ati “Dutegura iyi nama twibanze cyane cyane ku rubyiruko kugira ngo twibande ku muco w’ubutwari mu rubyiruko. Ni mu rwego rwo kubaka u Rwanda twifuza cyane cyane mu kerekezo 2050. Iyo tuvuga u Rwanda mu kerekezo 2050, birumvikana ko ari urubyiruko kandi gutegurira ejo heza hazaza h’igihugu bivuze ko ari ugutegura urubyiruko.”

Akomeza avuga ko umuco w’ubutwari utozwa. Ati “Niba umuco w’ubutwari ari ugutoza cyane cyane urubyiruko, iyi nama icyo tuyivanamo, ni ukugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rugire umuco w’ubutwari kandi rurangwe n’ubutwari.”

Dr Habumuremyi Pierre Damien uyobora CHENO, na Bamporiki Edouard uyobobora Itorero ry’Igihugu, barimo baganira

Lt. Col. Nyirimanzi Gerard umwarimu mu ishuri rikuru rya gisirikare agaragaza ko ubutwari ari inkingi igihugu cyubakiyeho kandi ko Intwari z’u Rwanda zivuka mu byiciro by’Abanyarwanda bose kandi ko nta mwihariko w’abantu aba n’aba bagira intwari.

Yagize ati “Ubutwari ni yo nkingi u Rwanda rwubakiyeho kandi intwari zivuka mu byiciro byose by’Abanyarwanda, nta bwo navuga ngo ni umwihariko w’aba n’aba.”

Kuri we, asobanura ko intwari ari umuntu wemera gusama amagara y’abandi mbere y’aye ndetse akaba yahara n’aye. Avuga ko zimwe mu ntwari zitangiye igihugu, harimo n’izahanze u Rwanda nka Gihanga Ngomijana na Nyamususa wa Jeni rya Rurenge, akongeraho ko hari n’intwari zitangiye u Rwanda ngo rutaba ingaruzwamuheto nka Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa.

Padiri Karekezi Augustin ashimangira ko umuco w’ubutwari wigishwa kandi ko ababyeyi bakwiye kubigiramo uruhare kugira ngo abana bazabe intwari. Ati “Ubutwari ni umuco mwiza kandi burigwa. Ishuri rikuru ry’ubutwari ni umuryango w’abantu, hakiyongeraho ko umubyeyi abimwigisha bimuvuye ku mutima.”

Musoni Protais, umuyobozi w’umuryango ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafurika mu banyarwanda ndetse no mu batuye uyu mugabane, avuga ko hari icyakorwa by’umwihariko abantu bakareka kwigaya ahubwo bagateza imbere ibyabo hakiyongeraho no gushyira hamwe nk’abanyafurika.

Akomeza avuga ko uko igihugu kimeze hari ibyakorwa bityo hakavaho ikintu cyo kwigaya. Ati “Iyo tugana, uko tumeze nk’igihugu, hari ibyo twakora. Ibiturimo icya mbere ni ukwigaya no kugaya ibyacu […] abanyafurika nidushyira hamwe ibyo ni kimwe mu bizaba bigaragaje ubutwari nyabwo.”

Nkubana Alphonse, umwe mu bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo, we avuga ko niba Abanyarwanda bashaka kugira urubyiruko ruzagira ubutwari mu kerekezo 2050, barera abana kandi batozwe umuco.

Ati “Ababohoye u Rwanda nta bwo babyibwirije kuko ubutwari babwigishijwe n’ababyeyi. Niba dushaka intwari mu kerekezo 2050 dutangire kwigisha urubyiruko ubu. Nimureke turere abana bacu ni bwo tuzabona intwari.”

Umuyobozi Mukuru wa CHENO, Dr Habumuremyi Pierre Damien avuga ko hategurwa intwari z’ikerekezo 2050 (Foto James R.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.