Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Charly na Nina bazamurika Alubumu ya mbere

Yanditswe na admin

Ku ya 27-10-2017 saa 08:49:23
Charly na Nina bazaba bamuritse Alubumu yabo ya mbere

Rulinda Charlotte uzwi mu buhanzi nka Charly na Muhoza Fatuma uzwi nka Nina, ku ya 1 Ukuboza 2017 bazamurika Alubumu yabo yitwa “Imbaraga” ivuga uburyo umugore (umukobwa) ari umunyembaraga agira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’iry’isi muri rusange.

Charly na Nina bazaba bamuritse Alubumu yabo ya mbere

Alex Muyoboke, umujyanama w’aba bahanzikazi avuga ko iyo Alubumu  igizwe n’indirimbo icumi.

Yagize ati “Alubumu igizwe  n’indirimbo icumi zirimo izo abantu basanzwe bazi n’izindi nshya”.

Muyoboke avuga ko kumurika iyo Alubumu  kizaba ari igitaramo cyiza ngo kuko amaze igihe kinini agitegura. Asaba abantu kuzakitabira kugira ngo bazarebe Charly na Nina avuga ko bafite ubuhanga mu kuririmba mu buryo bw’inyumva nkumve.

Aho igitaramo kizabera n’abahanzi bazabashyigikira mu gitaramo, Muyoboke yavuze ko bazabitangaza mu minsi ya vuba.

Charly na Nina ni abahanzikazi bazwi ku ndirimbo zinyuranye zirimo iyitwa “ Agatege”, “Owoona”, “Indoro” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.