Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Charly na Nina basezereye Muyoboke

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 22-02-2018 saa 06:59:45
Abahanzikazi Charly na Nina

Rulinda Charlotte   uzwi nka Charly na Muhoza Fatuma uzwi nka Nina basohoye itangazo bageneye itangazamakuru rivuga ko kuva ku ya 20 Gashyantare 2018  Alex Muyoboke atakiri umujyanama wabo.

Abahanzikazi Charly na Nina

Muri iryo tangazo bavuze ko barimo kwitegura gushinga ishami rizajya rireberera inyungu zabo zijyanye n’akazi kabo ka buri munsi k’ubuhanzi.

Iryo shami kandi bavuga ko rizafasha gukomeza guteza imbere umuziki wabo.

Bavuga ko ingamba bafashe ari ukugira ngo babashe kwagurira umuziki wabo ku rwego rw’Afurika no ku  rw’Isi muri rusange.

Ku rundi ruhande bashimiye Decent Entertainment iyobowe na Alex Muyoboke banashima we ubwe kubera ukuntu bageze kuri byinshi  kubera ubufasha bw’izo mpande zombi.

Muyoboke Alex avuga ko batapfuye amafaranga nkuko bikekwa na bamwe ahubwo ngo yabonye bafashe uriya mwanzuro.

Alex Muyoboke wari umujyanama wa Charly na Nina

Yagize ati  Niba hari uwaduteranyije ntabwo mbizi gusa ntabwo ari amafaranga twapfuye kuko uburyo twakoranaga bwabaga  bunyuze  mu mucyo”.

Igihe k’imyaka itanu yari amaze ari umujyanama wabo, bavuze ko bize byinshi ngo kandi bateye imbere.

Abahanzikazi Charly na Nina bazwi ku ndirimbo  zitandukanye zirimo iyitwa “Try me”, “Zahabu”, “ Mfata”, “ Oowoma”  n’izindi.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.