Chanbara: Ikipe ya Nyagatare ni yo yitwaye neza mu irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 2, 2019

Tariki 30 Kamena 2019, mu nzu y’imikino ya Lycée de Kigali  habereye irushanwa ryo  kwibuka ku nshuro ya mbere ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wo kurwanisha inkota “Chanbara”.

Iri rushanwa “Sports Chanbara Genocide Memorial Tournament 2019” ryegukanywe n’ikipe ya Nyagatare SCC mu bagabo. Iyi kipe ikaba iri mu makipe ashinzwe vuba.

Abakinnyi bagera kuri 60  bari baturutse mu makipe 5 arimo  Nyagatare SCC, Bishamon SCC, Samurai SCC, Susanoo SCC, United Sports Chanbara Club  na Katana SCC. Aba bakinnyi bakinnye mu byiciro bitandukanye birimo abari munsi y’imyaka 10,16, 18 ndetse n’abakuru.

Abakinnyi ku giti cyabo barwanishije inkota ngufi naho mu kiciro k’ikipe bakoresha inkota ndende.

Abitwaye neza mu byiciro bitandukanye

Mu bahungu batarengeje imyaka 10, uwabaye uwa mbere ni Ndayishimiye Patrick, Ishimwe Dione, Uwiragiye Pacific na Intwari Saleh

Mu batarengeje imyaka 16 hari Ishimwe Jean Aimee, Ishimwe Kevin, Tuyishime Valantin na Gisubizo Salim naho mu batarengeje imyaka 18 uwabaye uwa mbere ni Adhav Jogan, Rukundo Steven, Rutagengwa Emile na Iradukunda Obed.

Mu bakobwa batarengeje  imyaka 18, uwabaye uwa mbere ni  Umutoniwase Jessica akurikirwa na Imanishimwe Christine.

Mu bakinnyi bakuru mu kiciro cy’abagabo, Rafiki Emmanuel yegukanye umwanya wa mbere akurikirwa na  Ruzindana JMV, Mfuranzima Eloi na Kwizera Eric naho mu bagore haza  Isimbi Florence na Munezero Ange.

Mu makipe, Nyagatare SCC yegukanye igikombe ikurikirwa na Bishamon SCC, ikurikirwa na Samurai SCC naho ku mwanya wa kane haza Susanoo SCC.

Iri rushanwa ryitabiriwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda,Takayuki    Miyashita watangaje ko  yishimiye urwego uyu mukino ugezeho agererayije n’igihe watangiriye mu Rwanda. Yanakanguriye abitabiriye ko siporo ikwiye kubahuza aho kubatandukanya.

Amb. Takayuki yakomeje avuga ko bazakomeza gufasha  mu guteza imbere  uyu mukino  ufite inkomoko mu Buyapani.

Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bizimana Festus yashimiye  abayobora uyu mukino kuko n’ubwo umaze igihe gito ukinwa mu Rwanda  utanga ikizere ko mu minsi iri imbere uzaba ari umukino ukomeye.

Iyi ni inshuro ya  mbere mu ishyirahamwe ry’uyu mukino wa Chanbara mu Rwanda bari bateguye irushanwa ryo kwibuka. Umunyamabanga mukuru  Rugigana Jean Claude yavuze ko n’ubwo  bamaze igihe gito batangije uyu mukino mu Rwanda bafite inshingano zo gufatanya n’abandi kwibuka  abari mu muryango mugari wa siporo bishwe muri Jneoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakomeje avuga ko muri rusange irushanwa ryagenze neza mu byiciro byose.

Abitabiriye irushanwa ryo kwibuka bose n’abegukanye ibihembo