Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Chanbara: Hagiye kuba ku nshuro ya mbere irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 11, 2019

Mu ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wo kurwanisha inkota “Chanbara”  barateganya gukoresha irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu mukino utaramara igihe kinini  mu Rwanda dore ko watangiye gukinwa muri 2013 hanyuma ukemerwa mu mikino izwi mu Rwanda muri 2017, Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda, Rugigana Jean Claude yatangaje ko  na bo bagomba kwifatanya n’abandi mu kwibuka abasportifs bazize Jenoside.

Ubusanzwe amashyirahamwe atandukanye y’imikino mu Rwanda ategura imikino yo kwibuka muri Kamena. Rugigana avuga ko batari bashyiraho itariki nyayo ariko irushanwa rizaba muri Kamena 2019 ribere muri Kigali.

Rugigana yagize ati “Siporo ni umuyoboro mwiza wo gushimangira amahoro n’ubumwe mu bantu, biragoye ko wakinana n’umuntu mu ikipe imwe mufitanye amakimbirane, murabanza mukiyunga kugira ngo mubashe kugira intego imwe mu kibuga yo gushaka insinzi.”

Agaruka kuri Chanbara yavuze ko umubare munini ari abana kandi ari bo Rwanda rw’ejo. Ati: “Aya marushanwa rero azaba ari umwanya mwiza wo gukomeza kubasobanurira ububi bwa Jenoside no kubibutsa ko bagomba gukura baharanira ko itazongera kuba ukundi haba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose.”

Kuri ubu muri uyu mukino wa Chanbara ufite inkomoko mu Buyapani  hamaze kuvuka amakipe agera kuri 7 ari  yo Nyagatare SCC, GS St Jerome (Gakenke), Samurai, Susanoo, United SC, Katana SCC  na Bishamon  SCC.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda, Rugigana Jean Claude wemeza ko bazakoresha irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya mbere