Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Chanbara: Ambasaderi w’u Buyapani  yijeje ubufasha mu iterambere ry’uyu mukino

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-03-2019 saa 10:01:09
Bamwe mu bahuguwe ubwo bari basoje

Buri mwaka ishyirahamwe ry’umukino Chanbara mu Rwanda “Rwanda Sports Chanbara Federation” ritegura amahugurwa  ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi mu rwego rwo kuzamura urwego rwa tekinike.

Bamwe mu bahuguwe ubwo bari basoje

Tariki 16 Werurwe 2019 kuri Sitade Nto Amahoro i Remera ni bwo habaye amahugurwa muri uyu mukino   wo kurwanisha inkota  ukaba ufite inkomoko mu Buyapani.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu bagera kuri 60 barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi. Yakoreshejwe na Tsutomu Takahashi Sensei akaba ari Perezida w’icyubahiro w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda ndetse ari nawe watangije uyu mukino mu Rwanda muri 2013.

Tsutomu Takahashi Sensei watangije uyu mukino mu Rwanda yerekana uko ukinwa

Mu bakurikiranye aya mahugurwa harimo abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Komite Olempike ndetse n’Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita.

Amb. Takayuki akaba yaranatangaje ko yishimiye ko uyu mukino wageze mu Rwanda kandi ko biteguye gushyigikira ishyirahamwe ry’umukino kugira ngo ukomeze utere imbere kurushaho.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda,Takayuki Miyashita yijeje ubufatanye mu iterambere ry’uyu mukino

Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda unashinzwe gukurikirana amashyirahamwe y’imikino, Bizimana Festus nawe yashimiye ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara kuko ugereranyije n’igihe bamaze bakoze ibikorwa byiza. Yakomeje avuga ko babashyigikiye nk’uko bashyigikira abandi.

Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Bizimana Festus yishimiye ko uyu mukino watangiriye no mu bana

Abana ubwo bari basoje amahugurw aku mukino wa Chanbara

Umunyamabanga   w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda, Rugigana Jean Claude yatangaje ko  aya mahugurwa bayategura buri mwaka kugira ngo bongerere abari muri uyu mukino ubumenyi mu bya tekinike. Yakomeje avuga  ko batumiye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda kugira ngo abone ko uyu mukino uhari mu Rwanda.

Kuri ubu ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda rimaze kugira amakipe agera kuri 7 aho arimo gushakisha ubuzima gatozi. Rugigana avuga ko mu makipe mashya bungutse harimo ikipe ya Nyagatare ndetse na GS St Jerome i Gakenke.

Uyu munyamabanga kandi yanagarutse ku bufasha bemerewe na Ambasaderi w’u Buyapani avuga ko ubu bagombaga kubanza kumwereka ko umukino uhari ubundi bazafata umwanya wo kuganira nawe barebe icyo yabafasha gusa  ashimangira ko  ngo bamusaba kubona ibikoresho byoroshye kuko biri mu bihenze cyane.

Rugigana Jean Claude, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda wemeza ko hari intambwe imaze guterwa

Uburyo uyu mukino ukinwa

Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, Rurangayire Guy nawe agerageza gukina Chanbara

Tsutomu Takahashi Sensei watangije uyu mukino ari kumwe na Nyirimbabazi Benjamin yigishije bwa mbere uyu mukino

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.