Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Chanbara: Abakinnyi, abatoza n’abasifuzi bakoze amahugurwa ngarukamwaka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 3, 2018

Tariki ya 01 Mata 2018 kuri Stade Amahoro habereye amahugurwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda “Rwanda Sports Chanbara”  ku batoza, abakinnyi  ndetse n’abasifuzi 35.

Aya mahugurwa yayobowe na Tsutomu Takahashi Sensei akaba ari perezida w’icyubahiro w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda ndetse ari nawe watangije uyu mukino  mu Rwanda mu 2013.

Nyuma y’amahugurwa hafashwe ifoto y’urwibutso

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga   w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda, Rugigana Jean Claude aya mahugurwa yari agabanyije mu byiciro bine birimo  guhugurwa muri rusange kw’abitabiriye kuri tekiniki zo kurwanisha inkota (Chanbara).

Hanabaye kandi amahugurwa  y’ubutoza ku bafite  umukundara w’umukara bose. Ku bafite umukandara w’umukara n’abandi basanzwe ari abasifuzi bahuguwe ku mategeko mashya y’imisifurire.

Umunyeshuri wa mbere wa Tsutomu Takahashi akaba ari nawe perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa  Chanbara mu Rwanda, Nyirimbabazi Benjamin yakoze ikizami cy’umukandara w’umukara Dani ya gatatu mu kurwanisha inkota ngufi ndetse n’indende bihita bimuhesha kuba umutoza mpuzamahanga wemewe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi  “International Instructor”.

Amahugurwa nk’aya bikaba biteganyijwe ko  azaba mbere  gato ya shampiyona y’igihugu izaba igiye kuba ku nshuro 6 mu mpera z’uyu mwaka 2018. Ubusanzwe aya mahugurwa aba inshuro 2 mu mwaka.