CHAN 2020:  U Rwanda ruzakina n’izarokoka hagati ya Ethiopia na Djibouti mu gushaka itike

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 4, 2019

Muri gahunda nshya yo gushaka itike ya CHAN 2020 yashyizwe ahagaragara n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru  muri Afurika “CAF”,  ikipe y’u Rwanda nta bwo izakina ikiciro kibanza ahubwo izategereza ikipe izava hagati ya Djibouti na Ethiopia yabasha kwitwara neza ikazabona itike ya CHAN 2020.

Iyi gahunda yatangajwe tariki 02 Nyakanga 2019,  igaragaza ko mu gushaka itike mu  karere k’Afurika yo hagati,  ikipe y’u Burundi izahura na Sudani y’Amajyepfo, ikipe ya Somalia ikaba izahura na Uganda, Djibouti ikine na Ethiopia naho Tanzania ikine na Kenya. Imikino ibanza biteganyijwe ko izaba tariki 26,27 cyangwa 28 Nyakanga 2019 naho imikino yo kwishyura  ibe tariki 02,03 na 04 Kanama 2019.

Nyuma y’iyi mikino y’ikiciro kibanza, hazakinwa imikino y’ikiciro cya nyuma aho ikipe  zizitwara neza zizahita zibona itike ya CHAN 2020. Ikipe y’u Rwanda ikaba izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Djibouti na Ethiopia. Umukino ubanza ukaba wabera  muri kimwe muri ibi bihugu naho uwo kwishyura ubere mu Rwanda.

Uretse ikipe y’u Rwanda, ikipe izava hati y’u  Burundi  na Sudani y’Amajyepfo izahura n’izakomeza hagati ya Uganda  na Somalia naho ikipe izatsinda hagati ya Kenya na Tanzania izahure na Sudani na yo itazakina ikiciro cya mbere. Iyi mikino y’ikiciro cya kabiri ibanza izaba tariki 20,21 cyangwa 22 Nzeri 2019 naho iyo kwishyura ibe tariki 18,19 na 20 Ukwakira 2019.

Imikino ya nyuma ya  CHAN 2020  izabera muri Cameroun  muri Mutarama na Gashyantare 2020 izitabirwa n’amakipe 16  agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu. Iyi mikino igihugu cya Ethiopia ni cyo cyari cyahawe kuyitegura no kuyakira ariko CAF iza gufata umwanzuro wo kuyiyambura kuko babona nta myiteguro ihagie barimo gukora.

Ikipe y’u Rwanda niramuka ibonye itike ya CHAN 2020 azaba ari inshuro ya 4 nyuma yo kuyitabira muri 2011,  2016 ubwo yeberaga mu Rwanda ndetse no muri 2018 ubwo yaberaga muri Maroc. Uretse muri 2016 ubwo iyi mikino yaberaga mu Rwanda aho Amavubi yageze muri ¼, muri  CHAN 2011 na 2018, iyi kipe y’u Rwanda yaviriyemo mu majonjora.

Ikipe y’u Rwanda ubwo yitabiraga CHAN 2018