CHAN 2020: Amavubi yanganyije na Morocco, Togo itsinda Uganda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 22-01-2021 saa 23:04:01
Ikipe y'u Rwanda nyuma yo kunganya na Uganda yongeye kunganya na Morocco 0-0

Taliki 22-01-2021

Morocco 0-0 Rwanda

Uganda 1-2 Togo

Taliki 23-01-2021

Zambia-Guinea (Limbe-18h00)

Namibia-Tanzania (Limbe-21h00)

Kuri uyu wa Gatanu taliki 22 Mutarama 2021, imikino ya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun yari yakomeje ahabaye  imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda C.

Mu mikino yabaye ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yanganyije na Morocco 0-0 mu gihe ikipe ya Togo yatsinze Uganda ibitego 2-1. Ibitego bya Togo byatsinzwe na Paul Mbowa wa Uganda witsinze ku munota wa 48 na Richard Nane ku munota wa 57 mu gihe igitego cya Uganda cyatsinzwe na Saidi Kyeyune ku munota wa 51.

Nyuma y’iyi mikino, ikipe ya Morocco inafite igikombe giheruka cya CHAN 2018 ni yo iyoboye itsinda C n’amanota 4, ikurikiwe na Togo n’amanota 3, u Rwanda n’amanota 2 naho Uganda ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota 1.

Ikipe ya Togo yitwaye neza itsinda Uganda

Kugira ngo ikipe y’u Rwanda ikomeza muri ¼  cy’irangiza irasabwa gutsinda umukino wa nyuma mu itsinda  aho izakina na Togo mu gihe ikipe ya Morocco  izaba ikina na Uganda. Iyi mikino ya nyuma muri iri tsinda izaba taliki 26 Mutarama 2021.

Mu itsinda D, Zambia irisobanura na Guinea

Kuri uyu wa Gatandatu   taliki 23 Mutarama 2021 mu itsinda  D harakinwa imikino y’umunsi wa kabiri  aho ikipe ya Zambia igomba kwisobanura na Guinea. Izi kipe zitwaye neza mu mukino w’umunsi wa mbere  aho Zambia yatsinze Tanzania ibitego 2-0 naho Guinea itsinda Namibia ibitego 3-0.

Undi mukino ni ugomba guhuza ikipe ya Nambia na Tanzania. Izi kipe  hagize ibona amanota 3 yaba ifite amahirwe yo gukomeza muri ¼ kuko yaba isigaje umukino  wa nyuma mu itsinda. Iyi mikino yombi irabera kuri Sitade Limbe.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.