CHAN 2020: Amavubi azahura na Somalia mu ijonjora rya mbere

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 01-02-2019 saa 05:44:12
Amavubi azahura na Somalia mu mukino wo gushaka itike ya CHAN 2020

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi’, yatomboye kuzahura n’igihugu cya Somalia mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN”, kizabera muri Ethiopia mu 2020.

Iyi tombora yabereye i Cairo mu Misiri iyoborwa na Essadik Alaoui, umunyamabanga w’agateganyo w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”. Yakorerwaga hagati y’amakipe 47 ari mu bice byegeranye mu gushaka amakipe 15 azabona itike y’imikino ya nyuma.

Mu gace k’Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rwatomboye Somalia mu ijonjora ry’ibanze aho umukino ubanza uzabera muri Somalia mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku matariki azamenyekana mu minsi iri imbere.

Amavubi nabasha gusezerera Somalia, azahita ahura n’ikipe izakomeza hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma.

Uganda yari yasezereye u Rwanda mu gushaka itike ya CHAN 2018, ku giteranyo k’ibitego 3-2 mu mikino yombi gusa Amavubi yitabira irushanwa abikesha igihugu cya Maroc cyari kimaze gutsindira kwakira iri rushanwa kandi gisanganwe itike biba ngombwa ko habaho umukino wa kamarampaka mu gace k’Afurika y’Iburasirazuba karimo Kenya yari kwakira iri rushanwa, U Rwanda rusezerera Ethiopia.

Muri aka gace kandi, Kenya yatomboye u Burundi, Sudani itombora Tanzania mu ijonjora ryibanze.

CAF iteganya ko amakipe 3 yo muri aka gace k’Afurika y’Iburasirazuba, (abiri azabona itike kongeraho Ethiopia izakira), azasanga andi atatu azava muri Afurika y’Amajyepfo, atatu yo muri Afurika yo hagati, atanu yo mu gace k’Uburengerazuba n’ amakipe abiri yo muri Afurika y’Amajyaruguru.

Amavubi azahura na Somalia mu mukino wo gushaka itike ya CHAN 2020

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.