Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

CHAN 2018: Libya na Nigeria zari kumwe n’Amavubi mu itsinda zageze muri ½

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jan 30, 2018

Maroc 2-0 Namibia

Zambia 0-1 Sudan

Nigeria 2-1 Angola

Congo 1-1 Libya (3-5)

Tariki 31-01-2017

Maroc-Libya (Casablanca-18h30)

Sudan-Nigeria (Marrakech-21h30)

Ikipe ya Nigeria na Libya zari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” mu itsinda C mu mikino ya CHAN 2018  ibera muri Maroc zageze muri ½ k’irangiza nyuma yo kwitwara neza  mu mikino ya ¼.

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Nigeria nyuma yo gutsinda Angola

Iyi kipe ya Nigeria yazamutse iyoboye itsinda C yasezereye ikipe ya Angola  ku bitego 2-1 naho Libya isezerera Congo Brazzaville kuri penaliti 5-3 nyuma y’aho aya makipe yari yanganyije igitego 1-1.

Andi makipe yageze muri ½ k’irangiza  ni Maroc yakiriye iri rushanwa aho yasezereye Nambia ku bitego 2-0 mu gihe Sudani yasezereye  Zambia ku gitego 1-0.

Uko imikino ya ½ izagenda

Ejo tariki 31 Mutarama 2018 ni bwo hazakinwa imikino ya ½ k’irangiza aho  ikipe ya Maroc  izakina na Libya  kuri Sitade  Mohamed V mu mujyi wa  Casablanca saa kumi n’igihe (16h30) muri Maroc akaba ari saa kumi n’ebyiri n’igice mu Rwanda (18h30).

Undi mukino uzahuza Nigeria na Sudani, uzabera Sitade ya Marrakech mu mujyi wa  Marrakech saa moya n’igice (19h30) akaba ari  saa tatu n’igice mu Rwanda (21h30).

Amakipe azatsinda azahura ku mukino wa nyuma uzaba tariki 04 Gashyantare 2018 naho azatsindwa ahure mu guhatanira umwanya wa 3, tariki 03 Gashyantare 2018.

Iri rushanwa ririmo gukinwa ku nshuro ya 5, ubwo riheruka mu 2016 ribera mu Rwanda ikipe ya RDC niyo yegukanye igikombe, uyu mwaka ntabwo yitabiriye kuko yabuze itike nyuma yo gutsindwa na Congo Brazzaville.