CHAN 2018: Amavubi akeneye inota rimwe kuri Libya

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 23-01-2018 saa 08:05:51
Niyonzima Ally utangaza ko biteguye kwitwara neza ku mukino wa Libya

Uyu munsi

Equatorial Guinea-Nigeria (Agadir-21h00)

Rwanda-Libya (Tanger-21h00)

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018, ikipe y’igihugu “Amavubi” irasoza imikino yo mu itsinda C muri CHAN 2018  ihura na na Libya,  uyu mukino  ikaba isabwa inota rimwe gusa kugira ngo ibone itike ya  ¼ k’irangiza.

Niyonzima Ally utangaza ko biteguye kwitwara neza ku mukino wa Libya

Libya ifite amanota atatu, irasabwa gutsinda uyu mukino byanze bikunze kugira ngo ishobore kuzamuka muri iri tsinda riyobowe na Nigeria n’u Rwanda zinganya amanota ane.

U Rwanda rurarwana no kubona byibuze inota rimwe nyuma yo kwitwara neza ku mukino wa mbere aho iyi kipe yanganyije  na  Nigeria mu mukino ufungura igatsinda Guinea Equatoriale mu mukino wa kabiri. Ikipe y’u Rwanda iraza  guhangana na Libya yatangiye iri rushanwa neza itsinda  Guinea Equatoriale ibitego 3-0 ariko igatsindwa na Nigeria igitego 1-0  mu mukino wa kabiri.

Niyonzima Ally, umukinnyi wo hagati w’Amavubi arasaba Abanyarwanda gukomeza kubaba inyuma. Ati “Icyo dusaba ab’i Kigali, nimudushyigikire, uyu ni wo munsi wa nyuma wo mu matsinda, ntekereza ko Imana nibishaka kandi nkanashingira ku buryo twiteguye mu mutwe no mu mutima tugomba kubikora nta kabuza. Twiteguye kurwanira ishema ry’igihugu cyacu’’

Amakipe yombi yaherukaga guhura mu matsinda y’igikombe cya CECAFA 2017 muri Kenya mu kuboza 2018  icyo gihe amakipe yombi yanganyije  0-0.

Izi kipe zombi  zimaze guhura inshuro 7, Libya yatsinzemo 4, banganya inshuro ebyiri , u Rwanda rutsindamo inshuro imwe  muri Gicurasi 2014 ku bitego 3-0 bya Birori Dady.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.