Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

CHAN 2018: Abakinnyi b’Amavubi bihaye intego yo kwitwara neza

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 12-01-2018 saa 10:13:44
Ikipe y'u Rwanda yihaye intego yo kwitwara neza muri CHAN 2018

Kapiteni wungirije  w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Bizimana Djihad aravuga ko berekeje muri Maroc bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma wa  CHAN 2018 izatangira tariki 13 Mutarama kugeza ku ya 04 Gashyantare 2018.

Ikipe y’u Rwanda yihaye intego yo kwitwara neza muri CHAN 2018

Ikipe y’u Rwanda yageze mu mujyi wa Tangier muri Maroc aho itsinda C irimo rizakinira. Iyi kipe ikaba yari ivuye muri Tunizia aho yari inaze iminsi 10 mu mwiherero.

Muri uyu mwiherero, ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino 3 harimo uwa Sudani utararangiye, uwa Namibia warangiye ari igitego 1-1 n’ubwa Algeria warangiye ikipe y’u Rwanda itsinzwe ibitego 4-1. Kapiteni wungirije w’Amavubi, Bizimana Djihad asanga iyi mikino yarabasigiye isomo. Ati ”Tugomba kuganira cyane  mu bwugarizi, hakabaho kuvugana no kwizerana hagati yacu. Ntekereza ko nibigenda gutyo muri iyi minsi dusigaranye ndizeza Abanyarwanda ko  umukino wa Nigeria utazagenda nk’uwa  Algeria”.

Ndayishimiye Eric “Bakame”, kapiteni w’ikipe y’igihugu  nawe agaragaza ko babonye ko bagomba kwikosora cyane cyane mu kongera  ubwumvikane mu kibuga. Ati Icyo tugomba gukosora ni ukuvugana hagati yacu, tugakurikiza amabwiriza y’umutoza, guhagarara neza mu kibuga   no kuganira hagati n’uburyo bwinshi bushoboka tubona  tukabubyaza umusaruro.”

Bizimana Djihad yahumurije Abanyarwanda ababwira ko bagiye muri Maroc bamaze kubona udukosa bakoraga ku buryo badakwiye guhangayika ku mukino ufungura uzabahuza na Nigeria tariki 15 Mutarama 2018.

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey yavuze ko kuva abakinnyi barabonye aho bafite imbaraga nke bagiye kubikosora. Ati “Byabaye nk’ibidukebura kandi mu gihe cy’ukuri kandi nzi ko abakinnyi babyumvishe. Imikino ya gicuti si yo ifite agaciro ubu, ik’ingenzi ni umukino wa Nigeria, uwo ni wo udusaba kuba twiteguye koko, kandi tugomba kuzaba twiteguye.”

Amavubi yamaze kugera i Tangier azakora imyitozo ibiri kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru ategereze umukino ufungura na Nigeria tariki 15 Mutarama 2018 saa tatu z’umugoroba i Kigali (21h00) mu itsinda C rinarimo Libya na Guinea Equatorial.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.