Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

CG Gasana yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 31-05-2019 saa 17:29:49
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel arahamagarira abayobozi b’intara abereye umuyobozi kurushaho kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo kandi bakanabikemura bakareka kubarangarana.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Kimwe mu biranga imiyoborere myiza buriya, ni ukwegera abaturage ugakemura ibibazo byabo aho bakeneye serivisi, aho bakeneye inkunga y’ibitekerezo, aho bakeneye ko ibyabo bitangirika, tugomba kuba duhari tukabafasha. Abayobozi tugomba gukora uko dushoboye kose ibibazo by’abaturage bigakemuka ni yo mpamvu duhari”.

CG. Gasana aboneraho no gusaba abaturage bagana ubuyobozi n’izindi nzego kugira ngo zibakemurire ibibazo kubahiriza imyanzuro iba yafashwe mu kuri bakareka gusiragira mu nzego zitandukanye ku mpamvu zidafite ishingiro.

Ati: “Hari ubwo umuturage aba afite ikibazo, cyajya mu bunzi, cyajya mu buyobozi, uko bagifatiye umwanzuro ntabishime kandi wenda ari ko kuri”.

Asaba abakigaragaza kwitwara batyo kubicikaho bagakoresha umwanya wabo mu mirimo ibateza imbere ikanateza imbere igihugu.

CG Gasana anashishikariza abantu bose kugira umuco wo kwishakamo ibisubizo n’ubufatanye mu gukemura ibibazo. Ati: “Abaturage bakeneye gukora cyane, kwishakamo ibisubizo, kurwanya ubukene, kwiteza imbere. Dufatanye rero twishakemo ibisubizo”.

Abahamiriza ko hari bimwe mu bibazo bakwikemurira bakishakira ibisubizo batagombye kujya mu buyobozi, ariko akaba abamara impungenge ko aho byananiranye biri ngombwa bajya begera ubuyobozi.

Mu butumwa atanga bugaruka mu gukangurira abaturage ko ibyo bakora byose bidashobora kugerwaho mu gihe baba badafite ubuzima bwiza.

Nk’uko abishimangira, abashishikariza guharanira kugira ubuzima buzira umuze bategura indyo yuzuye ku bana n’abakuru, birinda ibisindisha, ibiyobyabwenge n’ikintu cyose cyakwangiza ubuzima.

Ubwo Guverineri Gasana aheruka gusura umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango mu nteko rusange y’abaturage, afatanyije n’abayobozi bakaba baraboneyeho gukemura ibibazo byabo 9 mu bigera kuri 17 bari bagejejweho ibindi bihabwa umurongo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.