Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

CG Gasana asanga icyavana mu bukene abo ayoboye ari uguhindura imyumvire

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 10-12-2018 saa 16:16:05
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel yagaragaje icyatuma abaturage b’iyi ntara bava mu bukene, agaragaza ko icya mbere ari uguhindura imyumvire y’abaturage no kubegera bakaganirizwa uko bakora ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere.

Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,6. Ingengo y’imari ikoreshwa buri mwaka muri iyi ntara ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 112.

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yagarutse ku byo abona byakorwa kugira ngo abayituye batere imbere, cyane ko imibare y’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare igaragaza ko iyi ntara ikennye.

CG Gasana avuga ko kugira iki kibazo gikemuke burundu, ingamba ikomeye cyane ari ukugera ku mudugudu kuko uretse komite y’abantu bane bawuyobora n’ibyiciro bitandukanye birimo abajyanama b’ubuzima, abajyanama b’ubuhinzi n’ubworozi n’abafashamyumvire mu byiciro binyuranye, ngo abayobozi babagezeho imyumvire y’abaturage yazamuka.

Akomeza avuga ko bahisemo imidugudu 101 mu mirenge 101, ni ukuvuga ko buri murenge ufite umudugudu umwe ugiye gukurikiranwa mu gihe gitoya kugira ngo n’indi midugudu irebereho, hanyuma imibare y’abakennye izamuke n’intara ige imbere mu iterambere.

Guverineri Gasana muri iki kiganiro yagaragaje ko Intara y’Amajyepfo yahisemo ahantu 6 hashorwamo imari nko mu bukerarugendo, kubyaza umusaruro ibiva mu butaka nk’amabuye y’agaciro n’ibumba, gutunganya ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bwa kijyambere, gutanga serivisi nziza, akavuga ko ibyo ari ibintu babona abafatanyabikorwa b’intara bagiramo uruhare.

Ku rundi ruhande, Guverineri CG Gasana agaragaza uruhare rukenewe rw’abayobozi mu nzego z’ibanze mu kuvana abaturage mu bukene. Yagize ati “Natwe ubuyobozi uruhare rwacu ni ugukurikirana neza abaturage kugira ngo bagire imyumvire myiza, niba ari uguhinga bahinge byinshi byiza bizana umusaruro ujya ku isoko kugira ngo na bo babone inyungu ariko na bo bagire icyo bisagurira.”

Ikibazo gikomeye ni ukutegera abaturage

Kimwe mu bibazo iyi ntara y’amajyepfo ifite, Guverineri CG Gasana Emmanuel avuga ko ari ukutegera abaturage kugira ngo basobanurirwe ibishobora kubateza imbere mu rwego rwo kuzamura imyumvire yabo.

Ati “Mu isesengura ryange mbona ikibazo gikomeye cyane ari ukutegera abaturage. Mbona dukwiye kwegera abaturage cyane, tukabegera tukanabasobanurira, tukazamura imyumvire yabo kandi tukabereka ko bishoboka.

Reka ntange urugero, nka Gicumbi ntirusha inka nyinshi Akarere ka Nyaruguru kuko gafite inka ibihumbi 45, ariko ubonye umukamo w’amata muri Gicumbi usanga ari litiro zirenga ibihumbi 50 ku munsi ariko Nyaruguru nta mata ahari.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yagaraje icyakura mu bukene umuturage wo muri iyi ntara (Foto Ububiko)

Guverineri Gasana asobanura ko kuba mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu karere ka Nyaruguru bimeze bityo, ngo nta myumvire yazamutse hejuru muri ubwo buryo by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi, ibyo bigatuma ababyumvise umusaruro w’ibyo bakora uri hejuru ariko ahandi ugasanga abana barwaye bwaki, bafite ikibazo k’imirire mibi, kugwingira n’ibindi.

Ingamba zihari mu kuzamura iterambere ry’abatuye intara y’amajyepfo, CG Gasana avuga ko ari ukuzamura imyumvire y’abaturage. Ati “Hari ikibazo cyo kubona amafaranga y’umusaruro ariko n’indyo nziza ishobora no gufasha n’abana ntibarware bwaki. Ni ugushaka uko twakwegera abaturage tukazamura imyumvire noneho bashobore gukora babyumva neza kandi bibagirire akamaro, ari ukuzamura umusaruro ushobora kujya ku isoko ari no kuzamura imibereho myiza yabo.”

Yerekana ko hari ibintu 10 byakwitabwaho Intara y’Amajyepfo yihaye byafasha mu guhindura imyumvire y’abaturage bikabafasha, akagaragaza ko bagiye kubikurikirana cyane ko biri no mu nkingi enye za Guverinoma. Guverineri CG Gasana avuga ko nibabyitaho bizahindura ubuzima bw’abaturage mu buryo bwiza kandi binabafashe gutera imbere nk’intara yose.

Bimwe mu byo Intara y’Amajyepfo yitayeho mu guhindura ubuzima bw’abayituye; ni ukwita ku murongo ngendarwaho wa politiki y’igihugu, kubaka ubushobozi hagamijwe guhanga imirimo mishya, kwita ku mitangire ya serivisi nziza, kwita ku mutekano, guteza imbere ibikorwa remezo, kuvugurura ubuhinzi, ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigakorwa mu buryo bugezweho, kwita ku bibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, kwita ku mikoranire n’abafatanyabikorwa, kwita ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya hagamijwe impinduka mu iterambere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Mureshyankwano Marie Rose.

Iyi ntara ifite ubuso bungana na km² 5,963, ikicaro cyayo giherereye mu karere ka Nyanza.

Ni intara ibarizwamo amashuri yisumbuye menshi ndetse na za kaminuza. Ifite imigi ibiri yatoranyijwe mu migi igomba kunganira Umujyi wa Kigali, iyo ni umujyi wa Muhanga n’uwa Huye.

Iyi ntara ifite uturere umunani, ari two Gisagara, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru, huye n’akarere ka Ruhango.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.