Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

CESTRAR iraburira abakoresha bahagarika abakozi bitwaje kubasimbuza abashya

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 27-05-2019 saa 11:08:06
Umunyamabanga wungirije wa CESTRAR Biraboneye Afrique(Foto James)

Ubuyobozi bw’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) buraburira abakoresha b’ibigo bafite ingeso yo guhagarika abakozi bagendeye ku bibazo byiswe iby’ubukungu buke nyamara hagamijwe kubasimbuza abandi bashya bishakiye kuko itegeko ry’umurimo rishya rya 2018 rifite uburyo ribarengera mu kuba basubizwa mu kazi igihe bibaye ngombwa.

Umunyamabanga wungirije mu rugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (Cestrar) Biraboneye Afrique, yibutsa abo bakoresha ko uwafata uwo mwanzuro wo guhagarika abakozi yakoreshaga abitewe n’ikibazo cy’ubukungu abyemerewe kandi n’amategeko abimwemerera ariko byaba ngombwa kongera kwinjiza abakozi bashya mu kazi ku mwanya abandi basezerewemo nta yindi mpamvu y’akazi akaba agomba gusubizamo abo yirukanye kandi nta mapiganwa abaye.

Biraboneye aganira n’Itangazamakuru yagize ati: “Itegeko rishya rya 2018 rifite n’icyo rigena ku bakunze guhagarika abakozi rimwe na rimwe kubera ibibazo by’ubukungu. Mu gihe icyo kibazo cy’ubukungu butifashe neza mu kigo kibayeho, umukoresha ashobora gusezerera abakozi nta nkomyi, ariko bamwe basezerera abakozi mu gihe gito bitwaje ubukungu buke bashaka kwinjizamo abandi bashya nyuma y’igihe gito, itegeko rishya rigena ko iyo ibyo bibayeho ariko mu gihe cy’amezi atandatu umukoresha akifuza kongeramo abakozi kuri ya myanya, aba ategetswe gufata ba bakozi yahagaritse kandi batongeye gukora amapiganwa yo kwinjira mu kazi”.

Avuga ko imbogamizi abakozi bari guhura nazo muri iki gihe ari uko abenshi baba mu bakoresha badasobanukiwe n’amategeko y’umurimo ugasanga ibigo byinshi bisezerera abakozi mu buryo budasobanutse.

Umunyamabanga wungirije wa CESTRAR Biraboneye Afrique(Foto James)

Biraboneye asaba abakoresha kubanza kumenya amategeko kugira ngo babashe no kuyamenya hanyuma bagashobozwa kuyashyira mu bikorwa uko agenwa kandi bakagisha inama abagenzuzi b’umurimo.

Nk’uko abishimangira, yongera gusaba Leta ko yashyiraho uburyo bugaragara kugira ngo abantu bayamenye kandi ikagenzura uburyo yubahirizwa yongera umubare w’abagenzuzi kugira ngo bagere mu bigo bitandukanye.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko abakoresha bafata abakozi nabi bitwaje kubananiza ngo babirukane, akavuga ko ibyiza bihari ari uko ubugenzuzi bukora neza kandi abakozi babukora bari mu turere twose.

Ati: “Abo bakozi barasabwa gukora ubugenzuzi mu makampani n’andi masosiyete bakareba ibibazo bihari kandi abahagarariye abakozi mu bigo bitandukanye bakibuka inshingano zabo zo kumenya ibikorwa bya bagenzi babo hanyuma bakabishyikiriza abagenzuzi b’umurimo.”

Muri rusange abakoresha barahamagarirwa kubahiriza amategeko ashyirwaho kugira ngo habeho imikoranire myiza hagati y’abakozi n’abakoresha kandi umukozi akagenerwa ibyangombwa birimo guhabwa amasezerano y’akazi, guhemberwa igihe, guhabwa ubwishingizi bw’ubwizigamire n’ibindi.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

5 Comments on “CESTRAR iraburira abakoresha bahagarika abakozi bitwaje kubasimbuza abashya”

  1. mudufashe kuvugurua itegeko rigenga umushahara fatizo kuko nti bihura nibiciro byokwisoko kabisa iri tegeko niryakera sinibaza impamvu bavurura andi mategeko iri rikirengagizwa abaishinzwe namwe mutureberera ndibaza aruko mufata agatubutse

    1. Mu karere ka Rusizi umukoresha areba umukozi gusa akumva aramwanze bugacya bamwandikira ibarwa imwirukana ku kazi.aricara akamuhimbira amakosa agakubita aho nta nigisobanuro cyawe baba bakeneye. Dukwiye gutabarwa

  2. ugasanga umukoresha akubwira ngo ntampamyabushobozi yikirenga ufite ndakwirukana haze abandi ngo abashomeri bariho nngomba kuguhemba ayonshaka abakoresha nkabo nibo biganje

  3. birogoye guhindura imyumvire yabakoresha baba saza bacyera kuko baba bumva bahemba umuntu Ayo bashaka ariko ikibazo gikomeye cyane nuko aguhemba Duke akanga no kuguha amasezerano yakazi!

  4. Mwarutse,mbashira uburyo mufasha abakozi mbikuye Ku MUMUTIMA ndabashimiye .Ese uwashaka Kuba umunyamuryango bisaba iki? ndifuza Kuba umunyamuryango wanyu.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.