27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

CERULAR igiye gutangira kumenyekanisha amategeko

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 14-08-2020 saa 17:55:19
Abayobozi ba CERULAR baganira n'itangazamakuru

Ubuyobozi bw’umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere kubaka umuco ugendera ku mategeko ‘CERULAR’, buratangaza ko bugiye gutangira kumenyekanisha amategeko no gufasha abatishoboye mu by’amategeko.

Mudakikwa John, Umuyobozi Mukuru wa CERULAR, yagize ati “Twifuza gutanga umusanzu wacu muri gahunda yo kumenyekanisha amategeko na poritiki za Leta zitandukanye kugira ngo abaturage barusheho kuzimenya, ndetse n’amategeko bayubahirize ariko anabarengere mu gihe bahuye n’ikibazo”.

Mudakikwa avuga ko icyo bagamije ari ugufasha abaturage kugera ku butabera by’umwihariko kongera imbaraga mu bijyanye no kunganira abantu mu by’amategeko cyane cyane abafite ibibazo mu nkiko badashobora kuba bakwiburanira ariko no kubafasha mu bujyanama mu by’amategeko.

Mudakikwa John, Umuyobozi Mukuru wa CERULAR, arangaza ko bagiye kumenyekanisha amategeko

Yongeraho ko CERULAR igiye gukora ubushakashatsi n’ubuvugizi mu byerekeranye n’amategeko anoze na za politiki zitandukanye kuko abaturage rimwe na rimwe ngo ntibagira uruhare mu gushyiraho amategeko ku buryo ibitekerezo byabo byashingirwaho havugururwa amategeko.

Avuga kandi ko ubushakashatsi ari imwe mu nkingi bubakiyeho ari ho bazahera bakora ubushakashatsi ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda.

Ati: “Tuzasura kasho za Polisi n’amagereza, turebe uko iyubahirizwa ry’amateko rimeze, twasanga hari ibitaragenze neza tukaba twakora ubuvugizi ku buryo byakosoka”.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.