Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Centre Medical ORKIDE irihariye ku buvuzi bwo kugorora ingingo

Yanditswe na Gisubizo Gentil

Ku ya 19-12-2018 saa 16:34:46
Kimironko ku ivuriro Centre Medical ORKIDE

Ivuriro Centre Medical ORKIDE ryishimira urwego rimaze kugeraho kubera gutanga serivisi nziza z’akarusho zinogeye abarigana, by’umwihariko abaza bakeneye ubuvuzi muri serivisi ijyanye no kugorora Ingingo (Physiotherapy) ndetse n’iz’ubuvuzi rusange (médicine générale).

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Umuyobozi Mukuru w’Ivuriro Centre Medical ORKIDE Physiothérapeute Pt. Gatsinzi Charles, yavuze ko n’ubwo muri iri vuriro hatangirwa serivisi zitandukanye, rifite umwihariko wanyuze umubare munini w’abarigana ari Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Pt. Gatsinzi Charles yagize ati “Umwihariko w’iri vuriro, dutanga ubufasha ku bantu bafite ibibazo by’ingingo. Akazi kange ni ukubaha serivisi yo kugorora ingingo kuko ni byo nigiye mu Bubiligi. Iki gitekerezo nakigize nyuma yo kumara igihe kirekire mbabazwa cyane n’ubuzima bw’abafite ubumuga aho wasangaga hari benshi batabona ubuvuzi bukwiriye.”

Pt. Gatsinzi avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri mu mwaka wa 1987 yakoze ibjyanye n’amasomo yakurikiye mu mahanga, nyuma mu mwaka wa 2001agaruka mu Rwanda aho yaje kwigisha ubuvuzi mu cyahoze ari KHI, mu ishami ry’ubugororangingo mubiri (Physiotherapy department).

Mu mwaka wa 2007 ni bwo yashyize mu bikorwa igitekerezo yari amaranye igihe cyo gufungura ivuriro (clinic) rifasha Abanyarwanda bafite ibibazo bitandukanye cyane cyane abafite iby’ingingo.

Yagize ati: “Muri uwo mwaka wa 2007 ni bwo nashinze clinic, ariko ntibyanyorohera kubera amasosiyete y’ubwishingizi yari atarabasha gukorana neza n’amavuriro yingenga. Byabaye ikibazo gikomeye nkomeza kwishakamo buri kimwe, nyuma mu mwaka wa 2009 ni bwo nafunguye Centre Medical ORKIDE i Remera ku Gisimenti.”

Kugeza ubu ntabwo Centre Medical ORKIDE igikorera mu bukode kuko yatangiye gukorera mu nyubako nshya yayo bwite iherereye mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, KG147 street45.

IKEREKEZO K’IVURIRO NI UGUKOMEZA KWAGURA SERIVISI

Pt. Gatsinzi yavuze ko imirimo iri kugenda neza aho ubu akorana n’amasosiyete atandukanye y’ubwishingizi, ndetse byatumye atanga imirimo ku Banyarwanda b’ingeri zitandukanye mu rwego rwo gufasha mu iterambere no kubaka Igihugu.

Yagize ati: “Ubu mfite abakozi bose hamwe 35, barimo 12 nanjye ubwanjye dutanga serivisi yo kugorora ingingo ikaba umwihariko muri Centre Medical ORKIDE. Zimwe mu zindi serivisi zihatangirwa zirimo ubuvuzi rusange (Medecine Generale), ubuvuzi bw’ibanze (infirmerie) ndetse na Laboratwali, dushobora kwakira abarwayi bari hagati ya 80 na 100 ku munsi. ”

Pt. Gatsinzi yavuze ko guca ukubiri n’ubukode ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’iri vuriro, kuko bizamufasha kwagura zimwe muri serivisi zihatangirwa.

Yagize ati: “Kuba mfite inyubako yange ni ikintu kiza, kuko bizamfasha gukora neza no kongera serivisi twatangaga, aho umwaka utaha tuzongeramo serivisi nshya yo kugorora ingingo hifashishijwe amazi (Hydrotherapy, balneotherapy and Swimming Pool), n’indi y’imfashangingo.”

Ahamya ko ibi bazatuma ababagana barushaho kwiyongera kuko kugeza ubu abagana iri vuriro bishimira uburyo bakirwa na yombi, ndetse bagataha banyuzwe n’uburyo bavuwe byiyongera ku kwakiranwa urugwiro.

Ubuyobozi bwa Centre Medical ORKIDE bwishimira ibyo bumaze kugeraho byose. Buracyafite imbogamizi z’ibiciro by’ubuvuzi bikiri hasi cyane ugereranyije n’uburyo ibiciro bihindagurika ku isoko, bikaba bidindiza iterambere rya muganga.

Busanga mu myaka itanu iri imbere, buzaba bugeze ku rwego rushimishije mu buvuzi, cyane cyane ku mwihariko wo gufasha abafite ibibazo by’ingingo.

Minisiteri y’Ubuzima irashimirwa uruhare igira mu guteza imbere urwego rw’ubuzima itanga inama n’ubwunganizi aho biri ngombwa kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira amagara maziba atuma babasha gukunda no gukorera igihugu.

Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu na bwo burashimirwa gutera inkunga abikorera ndetse bugaharanira ko bakorera mu mutekano.

Aha ni ahapimirwa indwara zitandukanye hakoreshejwe Microscopie

Aha haragaragara imashini ikoreshwa mu gutandukanya amaraso

Aka kamashini kifashishwa mu kugabanya ububabare bukabije mu ngingo aho umuntu ababara

Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kugorora ingingo

Centre Medical ORKIDE ikorera mu nyubako zijyanye n’ikerekezo

Hakoreshwa imashini zigezweho muri serivisi zo kugorora ingingo

Ibi byo bikoreshwa mu gufasha abafite ikibazo mu kugenda, bafashwa gukomeza amagufa

Kimironko ku ivuriro Centre Medical ORKIDE

Pt.Gatsinzi Charles Umubozi Mukuru w’Ivuriro Centre Medical ORKIDE

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.