Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

CECAFA Kagame Cup 2019: Imikino igeze muri ¼  

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 15, 2019

Tariki 16-07-2019

TP Mazembe-Azam FC (Nyamirambo-16h00)

Rayon Sports-KCCA (Nyamirambo-18h30)

Tariki 17-07-2019

Gor Mahia-Green Eagles (Nyamirambo-16h00)

APR FC-AS Maniema  (Nyamirambo (18h30)

Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 irimo  kubera mu Rwanda  kuva tariki 06 Nyakanga 2019 ubu igeze  muri ¼ k’irangiza.

Nyuma y’imikino yo mu matsinda yasoje ejo hashize tariki 14 Nyakanga 2019, amakipe agomba guhatana muri ¼ yose yaramenyekanye n’uko azahura.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga  2019 ni bwo hazaba imikino ya mbere ya ¼ aho ikipe ya TP Mazembe yo muri RDC yazamutse iyoboye itsinda A izakina na Azam FC yo muri Tanzania  yazamutse ari iya kabiri mu itsinda B.

Undi mukino wa ½ uzahuza ikipe ya Rayon Sports yazamutse ari iya kabiri mu itsinda A ndetse na KCCA  yo muri Uganda yazamutse iyoboye itsinda B. Imikino yombi biba biteganyijwe ko izabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo

Imikino ya ¼ izakomeza tariki 17 Nyakanga 2019 aho ikipe ya APR FC yazamutse iyoboye itsinda C izakina na AS Maniema yo muri RDC yazamutse ari iya kabiri mu itsinda D. Uretse uyu mukino kandi, ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya  yazamutse iyoboye itsinda D izakina na  Green Eagles yo muri Zambia  yazamutse ari iya kabiri mu itsinda C.

Nyuma y’iyi mikino ya ¼, ikipe izatsinda hagati ya TP Mazembe na Azam FC  izahura n’izatsinda  hagati na APR FC na AS Maniema muri ½. Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na KCCA izahura n’izakomeza hagati ya Gor Mahia na Green Eagles. Imikino ya ½ bikaba biteganyijwe ko izaba tariki 19 Nyakanga 2019.

Iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019  ku nshuro ya mbere yitabiriwe n’amakipe 16 agabanywa mu matsinda 4 aho itsinda A ryarimo Rayon Sports (Rwanda), Atlabara (Sudani y’Amajyepfo), TP Mazembe (RDC) na KMC yo muri Tanzania aha hazamutse TP Mazembe na Rayon Sports zombi zifite amanota 6.

Itsinda B ryarimo Mukura (Rwanda), Azam FC (Tanzania), KCCA (Uganda) na Bandari FC (Kenya). KCCA yazamutse iyoboye n’amanota 7 naho Azam FC ifite amanota 4.

Mu itsinda C harimo APR FC (Rwanda), Proline FC (Uganda), Green Eagles (Zambia) na Heegan FC (Somalia). APR FC yazamutse iyoboye n’amanota 9 naho Green Eagles ifite amanota 6 naho itsinda D ryarimo Gor Mahia (Kenya), AS Maniema (RDC),KMKM(Tanzania) na AS Ports (Djibouti). Gor Mahia yazamutse iyoboye n’amanota 9 naho AS Maniema ifite amanota 6.

Ikipe ya TP Mazembe yo muri RDC izakina na Azam FC yo muri Tanzania ifite iki gikombe inshuro 2 ziheruka