Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

CECAFA Kagame 2018: Rayon Sports iri mu itsinda rimwe na Gor Mahia

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 06-06-2018 saa 07:15:36
Rayon Sports iri mu itsinda B hamwe na Gor Mahia muri CECAFA Kagame Cup 2018

Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati “CECAFA Kagame Cup 2018”, ikipe  ya Rayon Sports izaba ihagarariye u Rwanda iri mu itsinda B hamwe    na Gor Mahia B zikazakina  tariki 01 Nyakanga 2018 habura iminsi 47 kugira ngo izi kipe yombi zongere guhura mu mukino w’umunsi wa gatatu  mu matsinda y’igikombe cy’Afurika “Total CAF Confederation Cup 2018”.

Rayon Sports iri mu itsinda B hamwe na Gor Mahia muri CECAFA Kagame Cup 2018

Iyi tombola yabereye i Dar es Salam iyobowe na Nicholas Musonye, umunyamabanga mukuru wa CECAFA, aho amakipe yashize mu matsinda atatu muri iri rushanwa rizatangira tariki  29 Kamena risozwe  tariki  13 Nyakanga 2018.

Itsinda rya gatatu (C) rifatwa nk’irikomeye ririmo amakipe abiri y’abakeba  yo muri Tanzania Yanga na Simba SC  hamwe na St George yo muri Ethiopia n’ikipe ya Dakadaha  yo muri Somalia.

Ku rundi ruhande, itsinda rya kabiri ririmo Gor Mahia yo muri Kenya na Rayon Sports yo mu Rwanda na Lydia Ludic naryo rifatwa nk’irikomeye. Ni mugihe aya makipe anafitanye umukino wo kwishyura mu  mikino y’Afurika “Total CAF Confederation Cup 2018”, umukino  uzaba tariki 19 Kanama  2018 i Nairobi mu gihe umukino ubanza wabereye i Kigali warangiye anganya 0-0.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nicholas Musonye,umunyamabanga mukuru wa CECAFA yavuze ko iri rushanwa rigomba kugenda neza kabone n’ubwo CECAFA ifite ibibazo by’amikoro byanatumye CECAFA y’abagore y’uyu mwaka inanirwa kuba.

Musonye yagize ati “Ikibazo cy’amikoro cyakomeje kubaho, ariko amafaranga y’iri rushanwa yo arahari ku buryo nta kibazo kizabaho. Turimo gukora ibishoboka kugira ngo iri rushanwa ritazongera kunanirwa kubaho. Turashaka uko twakuraho imbogamizi zose zatumaga dusubika cyangwa ngo dukureho aya marushanwa’’.

Muri uyu mwaka, ikipe izegukana iki gikombe izahabwa ibihumbi 30 by’amadolari y’Amerika iya kabiri ihabwe ibihumbi 20 naho iya gatatu ihabwe ibihumbi 10 atangwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Iri rushanwa rikazakinirwa kuri Sitade nkuru y’igihugu na Sitade Chamazi. Azam FC ni yo yaherukaga gutwara igikombe giheruka cyo muri 2015.

Uko amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2018 ateye

Itsinda A: Azam FC (Tanzania), Vipers SC (Uganda), JKU (Zanzibar) na Kator FC (Sudan y’Epfo).

Itsinda B: Rayon Sports (Rwanda), Gor Mahia (Kenya), Lydia Ludic (Burundi) na Ports (Djibouti)

Itsinda Group C: Yanga (Tanzania), Simba (Tanzania), St George (Ethiopia) na Dakadaha (Somalia).

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.