25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

CBRG zatumye bizigamira miliyoni 6 kandi batishiboye  

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 29-01-2018 saa 07:41:36
Rurangirwa Augustin uyobora umushinga 'Caritas Gimbuka' avugana n'itangazamakuru

Hagamijwe kugira uruhare mu kunganira gahunda za Leta zigamije gukangurira abaturage umuco wo kuzigama bike bafite maze bakazivana mu bukene, umushinga ‘Caritas Gimbuka’ ukorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba wateguye gahunda yiswe  CBRG  (Community Based Rending Groups) igizwe n’amatsinda yabatishoboye kuruta abandi.

Rurangirwa Augustin uyobora umushinga ‘Caritas Gimbuka’ avugana n’itangazamakuru

Ayo matsinda ahuje abatishoboye aho buri wese azigama duke afite bagahuriza mu isanduku imwe ku buryo ubu bamaze kwizigamira miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rurangirwa Augustin uhuza ibikorwa bya ‘Caritas Gimbuka’ avuga ko igikorwa cyo gufasha abaturage kwishyira hamwe kiri no mu byabafashije kugera ku ntego yo kurwanya imirire mibi mu miryango ishobora kuba ikirimo ibibazo byo kugwingira kuko bakoresha amwe muri ayo mafaranga bakagura ibiribwa bituma  umushinga wigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, binyuze mu cyo bise  igikoni cy’umudugudu.

Umuyobozi wa ‘Caritas Gimbuka’  akomeza agira ati   “Ni amafaranga afasha abaturage gutangiza udushinga duciriritse ku buryo nyuma y’igihe runaka bamwe mu baturage utangira kubona hari ibimenyetso bifatika ko batangiye kwivana mu bibazo by’ubukene.

Avugana n’itsinda ry’abanyamakuru bari mu mahugurwa ngiro yateguwe n’Inama nkuru y’itangazamakuru by’umwiharoko bakorera mu turere twa Rutsiro na Karongi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Mwenedata Jean Pierrre avuga ko  imiryango nka ‘Caritas Gimbuka’ ari abafatanyabikorwa  bunganira Leta gushyigikira abaturage bava mu kiciro cy’ubudehe bajya mu kindi.

Ati   “Si bo gusa badufasha  nk’ubu hari na ‘Caritas na World Vision bategura amahugurwa yo gukangurira abaturage kugana ibigo by’imari, ku buryo hari n’umubare munini watangiye kwizigamira binyuze mu murenge Sacco, kandi byatanze umusaruro n’imyumvire ku bijyanye no kuzigama irarushaho kuzamuka”.

Umwe mu bagenerwabikorwa b’uwo mushinga wo mu kagari ka Teba mu murenge wa Gihango, Nyirahagenimana Mariane  mu buhamya bwe avuga ko ashingiye ku buryo yari ameze mbere we n’umuryago  asanga hari aho yavuye  cyane ko amaze kwiteza imbere mu buryo bufatika n’abana bakaba biga nta kibazo.

 

 

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.