Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Casa azatangira akazi muri AFC Leopards ahura na Gor Mahia

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 06-02-2019 saa 13:53:39
Casa Mbungo

Casa Mbungo Andre, umutoza mushya w’ikipe ya AFC Leopards yo mu kiciro cya mbere muri Kenya agomba gutangira akazi ke kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019, ahura na mukeba, Gor Mahia.

Casa yagizwe umutoza wa AFC Leopards, ejo hashize tariki 06 Gashyantare 2019, asimbuye umunya Serbia Marko Vasiljevic weguye ku mirimo ye tariki 03 Gashyantare 2019, nyuma y’umusaruro mubi.

Yahawe amasezerano y’umwaka umwe n’igice, ajya muri iyi kipe iri mu zikunzwe muri shampiyona ya Kenya. Yahawe izi nshingano nyuma yaho AFC Leopards igerageje kugarura uwahoze ari umutoza wayo Dennis Kitambi ukomoka muri Tanzania, wagiye muri Banladesh akayihakanira.

Casa agomba gutangira akazi ahura na Gor Mahia mu mukino ukomeye uzwi nka Mashemeji derby uzabera Moi International Sports Centre i Kasarani ku wa gatandatu. Aje kandi asanga AFC Leopards iri ku mwanya mubi wa 15 mu makipe 18 n’amanota 10 mu mikino 10. Uyu mugabo uvuga neza ururimi rw’igiswahili, akaba asanze muri iyi kipe umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc Bakame, uheruka kuyerekezamo.

Umunyamabanga mukuru wa AFC Leopards Oscar Igaida, ahamya ko Cassa ari umutoza mwiza kandi batekerejeho neza. Yanavuze ko Casa yabonye umwanya wo kwitegereza bihagije imikino ya AFC Leopards kuva yahagera ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho yarebye imikino ibiri ya shampiyona y’iyi kipe.

Casa wanyuze mu makipe ya AS Kigali, Sunrise FC, Kiyovu Sports abaye umutoza wa kane w’umunyarwanda werekeje hanze y’u Rwanda nyuma ya Kayiranga Jean Baptiste, Bizimungu Ally na Thierry Hitimana gusa nta bwo baje guhirwa muri yo mirimo.

Casa Mbungo

 

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.