Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Carnegie Mellon University giye kwegurirwa MINEDUC

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 26-01-2019 saa 13:05:21
Hategeka Emmanuel, asobanurira Abasenateri uko kaminuza ya Carnegie Mellon igiye kwegurirwa Minisiteri y'Uburezi nyuma yo gushyira mu bikorwa umushinga wayo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruravuga ko Kaminuza ya Carnegie Mellon (CMU) ishami ry’u Rwanda, rikaba ari na ryo riri muri Afurika, igiye kwegurirwa Minisiteri y’Uburezi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Hategeka Emmanuel aravuga ko MINEDUC igiye gushyikirizwa iyi kaminuza nk’urwego rureberera kaminuza mu Rwanda.

Mu kiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, Hategeka yavuze ko iyo kaminuza yatangiye icungwa nk’umushinga none aho imariye guhabwa ikerekezo n’inyubako ikoreramo igiye kwegurirwa Minisiteri y’Uburezi.

Iyi kaminuza igiye kwinjira mu ruhando rw’izindi kaminuza zo mu Rwanda, Hategeka yizera ko izagera ku ntego zo kongera umubare w’abanyeshuri biga amasomo y’ubumenyi mu rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Igituma tugiye kuyegurira Minisiteri y’Uburezi ni uko ivuye mu mushinga. Kuva mu 2011 RDB yari ishinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wo kububakira ishami rya kaminuza, byose byarangiye, ubu rero bagiye kuba kaminuza nk’izindi, igomba gucungwa ikarebererwa n’urwego rubifitiye ubushobozi ari rwo Minisiteri y’Uburezi.

Ariko nta bwo RDB ivamo burundu, kuko tuguma mu nama y’ubutegetsi; hari urwego bita “Joint Advisory Board (JAB)” duhuriramo twese na RDB, rero irimo kandi izakomeza kubamo kugira ngo dukomeze kureba ko inyungu twashakaga muri iyo kaminuza zigenda ziboneka.”

Hategeka Emmanuel, asobanurira Abasenateri uko kaminuza ya Carnegie Mellon igiye kwegurirwa Minisiteri y’Uburezi nyuma yo gushyira mu bikorwa umushinga wayo

Nubwo bimeze gutyo ariko, Abasenateri basabye RDB gusobanura impamvu babona abanyeshuri kugeza ubu bari muri iyo kaminuza ari bake muri kimwe cya kabiri cy’umubare yari kujya yakira 150 buri mwaka, nk’ikintu gituma Leta ikomeza gutanga amafaranga atari make yo gukomeza imikorere ya kaminuza kandi bishobora kuzakomeza mu gihe cyose umubare w’abo igomba kwakira utabonetse.

RDB yasobanuye ko ikibazo kinini kibitera ari ireme ry’abanyeshuri bagomba kuyigamo, aho usanga mu banyeshuri 100 basabye kuyigamo 18% ari bo batsinda ibizamini bibinjiza.

Hategeka ati “Icya mbere ni ireme ry’abanyeshuri; kugeza ubu mu busabe bw’abanyeshuri bose buba muri iyi kaminuza ubu ikigero cy’abemererwa kwigamo kigeze kuri 18%; ni ukuvuga ngo niba abantu 100 basabye kwinjira 18 ni bo batambuka.

Hagaragayemo ikibazo cy’ururimi, uburyo abanyeshuri bakoresha icyongereza, uburyo batsinda ibizamini byo kwinjira, ariko tunarebye na kaminuza zindi ziri mu kigero kimwe n’iyi kaminuza, ibipimo mpuzamahanga bafatiraho abanyeshuri b’Abanyarwanda cyangwa abo muri aka karere, ni ibipimo bya kaminuza ku rwego mpuzamahanga, nta bwo bamanura kuko baje gukorera hano. Iyo tugereranyije n’amashuri ari mu kigero kimwe n’iyi, nka Stanford University, Massachusetts Institute of Technology (MIT) n’izindi usanga na bo ikigero cy’abo bemerera kiri ku 10%, 15% gutyo.”

Yakomeje avuga ko icyo u Rwanda rwasabye ari uko ibyo byahinduka. Ati “Kugira ngo ibyo bihinduke ingamba zafashwe ni uko iyi kaminuza yacu yashyizeho gahunda yo gutegura abanyeshuri mbere y’uko basaba. Yashyizeho amasomo y’icyongereza, n’uburyo basubiza ibizamini byo kwinjira muri kaminuza nk’iriya mbere y’uko basaba.”

Ikindi cyakozwe mu kugira ngo abanyeshuri batsindira kuyijyamo biyongere, ni ukuzamura ubukangurambaga ku mahirwe ari muri iyo kaminuza atandukanye no kugerageza kwegera za kaminuza kugira ngo abanyeshuri basobanurirwe iyo kaminuza n’uko bigenda kuyigeramo no kongera umubare w’abaterankunga barihirira abashaka kwiga muri iyo kaminuza.

Mbere kaminuza igitangira, yari irimo abanyeshuro 75 gusa, umwaka ushize wa 2018 warangiye habonetse abanyeshuri 100 bayitangiyemo.

RDB ivuga ko kuva mu Kwakira 2016 kugera muriNzeri 2017, Leta yayitanzemo miliyari 6.5 kugira ngo ikore neza bitewe n’umubare muke w’abanyeshuri yakiriye bituma abari bateganyijwe kubona akazi muri iyo kaminuza utagera no kuri 50%.

 

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.