Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

CAN U-20:  Mashami yishimiye urwego ikipe y’igihugu igezeho

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 29-03-2018 saa 07:27:46
Ubwo Amavubi U-20 yakinaga umukino wa gicuti na Kiyovu mu rwego rwo kwipima

Amavubi 2-1 Kiyovu

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 “Amavubi U-20” imaze iminsi yitegura imikino y’amajonjora mu gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Niger umwaka utaha wa 2019.

Ubwo Amavubi U-20 yakinaga umukino wa gicuti na Kiyovu mu rwego rwo kwipima

Iyi kipe igomba gukina na Kenya mu kiciro kibanza yaramuka ikomeje igakina na Zambia ifite iki gikombe yegukanye mu 2017 ubwo yakiraga iri rushanwa.

Mu rwego rwo kwitegura, Amavubi U-20 amaze gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo mu kiciro cya mbere. Umukino wa  mbere wabaye tariki 24 Werurwe 2018 aho  iyi kipe yanganyije na Police FC igitego 1-1.

Umukino wa gicuti wa kabiri wabaye tariki 27 Werurwe 2018, Amavubi U-20  atsinda Kiyovu ibitego 2-1. Amavubi  U-20 yatsindiwe na Sindambiwe Protais ukinira Intare FC na Byiringiro Lague  ukinira APR FC naho igitego rukumbi cya Kiyovu cyatsinzwe na Nganou Alexis.

Nyuma y’uyu mukino wa kabiri wo kugerageza abakinnyi be, umutoza Mashami yatangaje ko yishimiye urwego abakinnyi bagezeho n’ubwo  batari bagera ku rwo bifuza. Ati Birekuye barakina nta gihunga ari nayo mpamvu batsinze uyu mukino, uko bigaragara urwego rwabo rurazamuka”.

Mashami yakomeje agira atiAkazi karacyahari kuko   hari igihe bahagarara nabi kandi ntibavugane. Muri iyi  minsi isigaye tugiye kubikosora”.

Nk’uko biteganyijwe,  ikipe y’u Rwanda  izahaguruka mu Rwanda  ejo tariki 30 Werurwe  2018 yerekeza i Nairobi muri Kenya   ikazakina umukino ubanza tariki 01 Mata 2018 kuri Sitade Kenyatta mu mujyi wa  Machakos.

Nyuma y’uyu mukino ikipe y’u Rwanda izakomeza imyitozo yitegure umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki 21 Mata 2018. Ikipe izakomeza hagati ya Kenya n’u Rwanda izahura na Zambia mu kiciro cya gatatu cyo gushaka itike. Izarenga aha izakomeza mu kiciro cya 3 ari nacyo cya nyuma aho izahura n’ikipe imwe izaba yahageze   hagati ya  Ethiopia, Burundi na Sudani.

Mu gushaka itike ya CAN U-20 ya 2017, u Rwanda rwaviriyemo mu kiciro cya kabiri  rusezerewe na Misiri kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino yombi aho umukino ubanza Misiri yatsindiye Amavubi U-20 mu Rwanda igitego 1-0   nyuma mu Misiri  u Rwanda narwo rugatsinda igitego 1-0.

Ikipe y’u Rwanda iheruka kwitabira CAN U-20 mu 2009 ubwo yaberaga mu Rwanda  aho ikipe y’u Rwanda yaviriyemo mu majonjora.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.