Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

CAN U-20:  Mashami afite ikizere ko bazitwara neza imbere ya Kenya

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 21-03-2018 saa 07:15:16
Umutoza mukuru w'Amavubi U-20, Mashami Vincent (ibumoso) ari kumwe na Rwasamanzi Yves nk'umutoza wungirije (iburyo)

Tariki 01-04-2018

Kenya-Rwanda (Nairobi)

Tariki 21-04-2018

Rwanda-Kenya (Kigali)

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Mashami Vincent  ejo hashize tariki 20 Werurwe 2018 ni bwo yashyize ahagaraga urutonde rw’abakinnyi 30 batoranyijwe ngo bitegure imikino y’amajonjora  mu gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Niger umwaka utaha wa 2019.

Umutoza mukuru w’Amavubi U-20, Mashami Vincent (ibumoso) ari kumwe na Rwasamanzi Yves nk’umutoza wungirije (iburyo)

Ikipe  y’u Rwanda  mu mikino y’amajonjora izahura na Kenya niyitwara neza mu kiciro cya kabiri ihure na Zambia   yegukanye iki gikombe mu 2017. Ikipe izatsinda aha izakomeza mu kiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma ihure n’ikipe imwe izaba yahageze   ari zo Ethiopia, Burundi na Sudani. Ikipe izatsinda aha mu kiciro cya gatatu izahita ibona itike ya CAN U-20.

Umutoza Mashami atangaza ko n’ubwo batinze gutangira imyiteguro afite ikizere ko bazitwara neza kuko mbere yo gutekereza itike ya CAN U-20 bagomba kubanza gukuramo ikipe ya Kenya.

Umukino ubanza uzabera kuri Sitade Kenyatta mu mujyi wa Machakos  tariki ya 01 Mata 2018 naho uwo kwishyura ubere kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 21 Mata 2018.

Abakinnyi 30 bahamagawe biganjemo cyane abakina mu kiciro cya kabiri  uyu munsi tariki 21 Werurwe 2018 ni bwo batangira imyitozo aho bazajya bakorera kuri Sitade Amahoro i Remera  saa tatu n’igice (9h30) na saa kenda n’igice (15h30).

Abakinnyi 30 bahamagawe

Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Unity FC), Ntwali Fiacre (Intare FC) na  Iratugenera Edouard (Mukura)

Myugariro: Songayisibo Shaffy, Buregeya Prince (APR FC), Ndayishimiye Thierry, Ishimwe Christian (Marines FC), Uwineza Aime Placide (Kiyovu), Habineza Olivier (Rayon Sports), Ndabarasa Tresor Nkubana Marc (Unity FC), Nshimiyimana Govin, Hakizimana Felicien na Niyigena Clement (Intare FC).

Hagati: Nyilinkindi Saleh (APR FC), Bonane Janvier (Kiyovu), Cyitegetse Bogarde (Bugesera FC), Tumushime Alitijan (Rayon Sports), Muhozi Fred (AS Kigali), Ishimwe Saleh (Unity FC), Byukusenge Jacob, Nyandwi Charles, Uwimana Emmanuel (Intare FC)  na  Nduwayezu Jean Paul (Musanze FC).

Rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Mugisha Patrick (Marines FC), Sindambiwe Protais, Nshimyumuremyi Gilbert, Tumusime Aloysias (Intare FC) na  Ndayisenga Emmanuel Fleury (Mukura).

Umutoza Mukuru ni Mashami Vincent akungirizwa na Rwasamanzi Yves, Mugabo Alexis akaba umutoza w’abanyezamu.

Iyi kipe izakora imyitozo icumbikiwe muri Hill Top Hotel i Remera.

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.